IGIHE

U Buholandi: Abagore bafunzwe bemerewe gutunga Sextoys

0 19-09-2026 - saa 10:58, IGIHE

U Buholandi bwatangiye kugerageza gahunda yemerera abagore bafungiye muri zimwe muri gereza zo muri icyo gihugu kugura ibikoresho byifashishwa mu kwishimisha, mu rwego rwo kugabanya umunaniro n’ibibazo by’ubuzima bishobora guterwa no gukoresha ibikoresho bitabugenewe.

Iyi gahunda yatangiye muri Gicurasi 2026 mu bice bitandukanye bya gereza z’abagore, izamara umwaka mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kuyikomeza cyangwa kuyihagarika. Abagore bagera kuri 295, bangana na hafi 70% by’abagore bose bafungiye mu Buholandi, bashobora kuyitabira.

Abayitabira bashobora guhitamo hagati y’ubwoko bubiri bw’ibikoresho byemewe, birimo igikoresho gikoresha umwuka n’ikindi kizwi nka dildo. Gereza ntizibitangira ubuntu, ahubwo abagororwa babyigurira ku giciro byaguzweho hanze yayo.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Leiden mu 2025, bwagaragaje ko guha abagore bafunzwe uburyo bwo kugira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina butekanye bishobora kugira uruhare mu gutuma imibereho yo muri gereza irushaho kuba myiza kandi itekanye.

Abaganga bakorera muri zimwe muri gereza bagaragaje ko hari abagore bifashishaga ibikoresho bitabugenewe, bishobora kubateza ibibazo by’ubuzima birimo indwara.

Ubuyobozi bwa gereza bwatangaje ko kugira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina butekanye bishobora gufasha umuntu kuruhuka, gusinzira neza no kugabanya umunaniro, ndetse bikagabanya ingaruka z’ubuzima zaterwa no gukoresha ibikoresho bitabugenewe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza