Abantu benshi basanzwe bakoresha imbuga zo kugura ibicuruzwa no gutumiza ibyo kurya bakabyishyura hari urubuga rwahisemo guhindura iyo migirire, ruha abantu uburyo bwo kugura, ni ukuvuga guhitamo ibyo bashaka kugura ariko ntbishyure bityo bikarangira nta na kimwe kibagezeho.
Urwo rubuga rwitwa FoodNeverComes, rwatangijwe n’abasore babiri b’abahanga mu ikoranabuhanga bo mu Buhinde, Purvansh Parmar na Anshul Sharma. Igitekerezo cyabo cyari ugukora urubuga rwigana uburyo busanzwe bwo gutumiza ibiryo kuri internet, ariko rugamije cyane cyane gutanga ibyishimo byo kureba, guhitamo no gutegereza, aho kuba kuza kubona ibyo watumije.
Iyo winjiye kuri uru rubuga, ubona uburyo busa n’ubw’izindi serivisi zo gutumiza amafunguro. Urukoresha ashobora guhitamo mu byiciro bitandukanye by’amafunguro, kureba amafoto y’ibiryo, kongera ibyo ashaka mu gakangara ko guhahiramo ndetse akagera no ku cyiciro cyo kwishyura. Ariko nyuma yaho, nta biryo bigera ku rugo rwe kuko ari uko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga gusa.
Urubuga rutanga amahitamo y’amafunguro menshi, harimo ibyiciro 22 by’uburyo bwo guteka, ibyo kurya 327 bigaragara nk’ibikorwa nyakuri. Rugaragara nk’urubuga rufasha mu “gutumiza ibiryo ariko ntibikugereho”.
Urangije gutumiza ibyo ashaka urubuga rumusaba gutaruka aho kwishyura, hanyuma nyuma y’iminota agahamagarwa na AI imubwira ko ibyo yatumye bari mu nzira zo kubimugezaho ariko batazi aho atuye, inyubako iyo ari yo cyangwa umuhanda.
Kuva muri Kamena 2026, uru rubuga rusurwa n’abarenga miliyoni 2,4.
Igitekerezo cy’uru rubuga cyaturutse ku buryo abo barushinze babyiboneyeho ubwabo. Parmar na Sharma babonye ko abantu akenshi bishimira inzira yo gushakisha no guhitamo ibicuruzwa kuri internet kurusha kugura.
Parmar yavuze ko yigeze kumara igihe atumiza ibiryo bitandukanye atari uko yari abikeneye, ahubwo kubera uburyo bwo kubitumiza ubwabwo bwamushimishaga. Yagaragaje ko rimwe na rimwe igishimisha umuntu atari ibiryo cyangwa igicuruzwa, ahubwo ari uburyo bwo kugishaka, kugitegereza no kwiyumvamo ko agiye kukibona.
Abo basore bahisemo guhindura iyo myitwarire isanzwe igaragara mu baguzi bakayishyira mu buryo bw’urubuga. FoodNeverComes yabaye urugero rw’icyitwa “dopamine sites”, ni ukuvuga imbuga zitanga ibihe bisa n’ibyo gukoresha serivisi nyazo nubwo nta gikorwa nyacyo cyo kugura kiba.
Nyuma yo kubona ko igitekerezo cyabo cyakunzwe, abashinze urubuga bakomeje kurwagura. Ntibagarukiye ku biryo gusa, ahubwo bakoze n’urundi rubuga rwitwa TripNeverLeaves, rufasha abantu gutegura urugendo, guhitamo aho kujya, indege, hoteli n’ibikorwa bitandukanye, ariko umuntu ntave aho ari.
Abakoze izi mbuga bavuga ko intego atari ukwihutisha abantu kugura, ahubwo ari ugushakisha uburyo ikoranabuhanga ryatanga ubundi buryo bwo kwishimisha no gusobanukirwa impamvu abantu bakunda uburyo bwo gushaka ibintu kuri internet.
Izi mbuga zigaragaza ikibazo kinini kiri mu buryo abantu bakoresha ikoranabuhanga muri iki gihe: rimwe na rimwe ibyishimo ntibiva ku kugira ikintu, ahubwo biva ku rugendo rwo kugishaka no kugitegereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!