IGIHE

U Bufaransa: Inteko yatoye itegeko rikumira abana ku mbuga nkoranyambaga

0 22-07-2026 - saa 00:17, IGIHE

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse byitezwe ko rizatangira gukurikizwa mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.

U Bufaransa bubaye igihugu cya mbere mu Burayi giteye ikirenge mu cya Australia, aho itegeko rya mbere ku Isi ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga zirimo Facebook, Snapchat, TikTok na YouTube ryatangiye gukurikizwa mu Ukuboza 2025.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwenge Buhangano, Anne Le Hénanff, yabwiye abagize Sena ati: “U Bufaransa butanze urugero, bubaye igihugu cya mbere mu Burayi cyemeje imyaka umuntu agomba kuba afite kugira ngo yemererwe gukoresha ikoranabuhanga.”

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ari yo Sena n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yemeje iryo tegeko ku wa 21 Nyakanga 2026.

Perezida Emmanuel Macron, wari wasabye urubyiruko muri Mata kugabanya gukoresha telefone no gusoma ibitabo kugira ngo rube abaturage beza, yifuza ko iri tegeko ritangira gukurikizwa mbere y’uko umwaka mushya w’amashuri utangiye.

Iri tegeko riteganya ko guhera ku wa 1 Nzeri, abana bari munsi y’imyaka 15 batazongera kwemererwa gufungura konti ku mbbuga nkoranyambaga. Ibigo bicunga izo mbuga bizahabwa andi mezi ane yo gufunga konti zisanzwe zifitwe n’abana batagejeje kuri iyo myaka.

Izo mbuga kandi zizaba zigomba gukoresha uburyo bwo kugenzura imyaka y’abazikoresha bwemejwe n’ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kurengera amakuru bwite.

Muri rusange, ibigo bicunga imbuga nkoranyambaga ntibishyigikira amategeko abuza abantu bose bo mu cyiciro runaka kuzikoresha. Bivuga ko bisanzwe bifite ingamba zo kurinda abakiri bato, zirimo gushyiraho imyaka ntarengwa y’abemerewe kuzikoresha. Icyakora, ibyo bigo byiyemeje kubahiriza amategeko mu bihugu byabuzanyije kuzikoresha.

Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi na yo iri gutegura amabwiriza agamije kugenzura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu Burayi no kurinda urubyiruko ingaruka zabyo. Izagira kandi uruhare mu kugenzura niba itegeko ry’u Bufaransa ridahabanye n’amategeko asanzwe y’Ubumwe bw’u Burayi.

U Bufaransa bwemeje itegeko rikumira abana batarengeje imyaka 15 ku mbuga nkoranyambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza