Ugiriwabo Patrick na Mukabaranga Anisie batuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, bibarutse impanga z’abana bane, bashimira abaganga babakurikiranye kugeza babyaye.
Aba bana bavutse ku wa 18 Kanama 2026 ahagana saa Tanu z’amanya. Bavukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Aba bana uko ari bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe bose kuri ubu bameze neza, aho bakiri kwitabwaho n’abaganga.
Mukabaranga Anisie ufite imyaka 25 yabwiye IGIHE ko gutwita abana bane byamutunguye kuko nta handi yari yarabibonye.
Yavuze ko yabanje kugira ubwoba yibaza niba azabasha kubatwita amezi icyenda yose ariko ko yabifashijwemo n’umugabo we ndetse n’abaganga bakomezaga kumubwira ko ari ibintu bishoboka.
Ati “ Umugabo wanjye ndetse n’abaganga ni abo gushimirwa cyane, umugabo yakomeje kunkomeza ambwira ko aba bana ari umugisha akambwira ko nzababyara. Abaganga bo bakomeje kunkurikirana umunsi ku munsi kugeza mbyaye.’’
Ugiriwabo Patrick we yavuze ko akimenya ko umugore we atwite abana bane kubyakira byagoranye kuko yumvaga bitabaho.
Yavuze ko bagiye kwipimisha ku bitaro bitanu bitandukanye mu rwego rwo kumenya ko koko atwite impanga z’abana bane.
Ati “ Twagiye ku bitaro bitanu hose batubwira ko atwite impanga z’abana bane. Ubwa nyuma rero nahise numva ko koko ari byo, dutangira noneho kujya kuri Plateaux ahari umuganga wadukurikiranaga witwa Dr Nsenga Bakinahe. Uwo muganga turamushimira cyane kuko ni we wamukurikiranye amezi atatu ya mbere, buri byumweru bibiri twajyaga kwa muganga kandi akatwitaho.’’
Ugiriwabo yakomeje avuga ko nyuma baje kwimukira ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal batangira gukurikiranwa n’umuganga w’Umuhinde.
Ati “ Umugore wanjye ndamushimira cyane, yabaye intwari abasha kwihangana kugeza abana bane bose ababyaye. Icyo namubwira ni uko mukunda cyane kandi nzakomeza kumufasha kurera aba bana bacu mpaka bakuze, ndashimira abaganga na bo bagiye badukurikirana ni ukuri barakoze cyane Imana ibahe umugisha.’’
Kugeza ubu umugore ufite agahigo ko kubyara abana benshi ku Isi wananditswe muri Guiness de Record yitwa Halima Cisse wo muri Maroc, aho yibarutse impanga z’abana icyenda muri Gicurasi 2021. Uyu yaje asimbura undi mugore w’Umunyamerika witwa Nadya Suleman wibarutse abana umunani mu 2009.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!