Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya kwemeza ko Inzira ya Hormuz iba “ubutaka” bwa Amerika, Iran ihita ivuga ko aya mazi ya Hormuz atazafatwa binyuze mu butumwa bwo kuri X.
Trump yabivugiye i New York ku wa Gatanu, imbere y’abamushyigikiye, avuga ko Amerika izafata iyo nzira y’amazi ifitiye akamaro kanini ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri peteroli, gaz n’ifumbire.
Ati “Nitumara gutsinda Iran, iri gutsindwa bikomeye cyane, bidatinze nzatangaza ko Inzira ya Hormuz ari ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Amerika na Israel bimaze igihe biri mu ntambara na Iran, mu gihe Tehran na yo yashyizeho amabwiriza agabanya urujya n’uruza muri Hormuz. Mbere y’intambara, iyi nzira yanyuragamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Iran yamaganye ibyo Trump yavuze. Umuyobozi Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga Wa Iran, Kazem Gharibabadi, yavuze ko Hormuz idashobora gufatwa binyuze ku butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, indege y’intambara cyangwa itegeko rya Perezida.
Ati “Trump yavuze ko nyuma yo kunesha Iran, azatangaza ko yafashe Inzira ya Hormuz n’agace ka Amerika. Inzira ya Hormuz ntiyafatwa n’ubutumwa bwo kuri X, indege z’intambara, cyangwa itegeko.”
Trump yanavuze ko azakomeza gukoresha igitutu cy’ubukungu mu kugabanya ubushobozi bwa Iran, mu gihe Amerika ishobora gushyiraho izindi ngamba z’ubukungu kuri Tehran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!