Bamwe mu bitabira kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi bateguye igikorwa cyo guha ‘ikarita itukura’ Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Biteganyijwe ko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uba mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, abafana baraba bari ku kibuga berekana amakarita atukura ubwo Trump araba ageza igikombe ku ikipe yegukana iri rushanwa hagati ya Argentine na Espagne.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko aya makarita agamije kunenga Trump ku byo bamushinja birimo gukoresha nabi ububasha bwa Perezida no kwivanga muri siporo. Banashinje Infantino gukorera mu kwaha kwa Trump.
Aba bigaragambya kandi banenze Infantino bavuga ko atagize icyo akora ku bibazo byagaragajwe ku ikipe y’igihugu ya Iran, aho bavuga ko yahuye n’imbogamizi zijyanye n’ingendo ndetse n’aho yari icumbitse mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi.
Itsinda ryateguye iki gikorwa ryavuze ko mu mupira w’amaguru ikarita itukura ikoreshwa n’umusifuzi mu gukura mu kibuga umukinnyi wakoze amakosa akomeye, ariko ko kuri iyi nshuro abafana ari bo bashaka gukoresha icyo kimenyetso mu kugaragaza uko babona uruhare rwa Trump na Infantino mu migendekere mibi y’Igikombe cy’Isi.
Iki gikorwa giteganyijwe mu gihe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzaba uhuza Argentine, ifite igikombe, na Espagne.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!