Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko umubiri w’umuntu ushobora kuba ufite umupaka ntarengwa w’imyaka ushobora kubaho, aho abashakashatsi bavuga ko nubwo indwara zose zakurwaho, umuntu ashobora kutarenza imyaka iri hagati ya 150 na 190.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Burusiya kugira ngo bamenye imyaka ntarengwa umuntu ashobora kubaho mu gihe yaba adahuye n’indwara nka kanseri mu buzima bwe bwose.
Aba bashakashatsi bo mu Kigo cya Skolkovo Institute of Science and Technology mu Burusiya bagaragaje ko uko imyaka igenda yiyongera, umubiri ugenda unanirwa ndetse hakiyongera ihindagurika ry’uturemangingo twa ADN ribaho mu buryo busanzwe. Ibi bituma uturemangingo tw’umubiri dutakaza ubushobozi bwo gukora neza, bikagira uruhare mu gusaza k’umubiri.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko izi mpinduka za ADN zonyine zishobora kuba imwe mu mpamvu zigena aho umubare w’imyaka umuntu ashobora kubaho ugarukira, ariko abashakashatsi bashimangiye ko atari zo mpamvu yonyine itera gusaza.
Dmitrii Kriukov wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko ibyavuye muri bwo atari ubuhanuzi cyangwa umwanzuro udashobora guhinduka, ahubwo ari uburyo bwo gusobanukirwa neza uburyo gusaza k’umubiri bigenda. Yagaragaje ko ihindagurika rya ADN rishobora kugira uruhare rukomeye iyo rihurijwe hamwe n’izindi mpamvu zitera gusaza.
Mu mateka, hari abantu bageze ku myaka myinshi kurusha abandi. Umufaransakazi Jeanne Calment ni we ufite amateka yo kubaho imyaka myinshi yemejwe ku Isi, kuko yabayeho imyaka 122 n’iminsi 164. Ku bagabo, amateka afitwe n’Umunya¬yapani Jirōemon Kimura wabayeho imyaka 116 n’iminsi 54.
Ubushakashatsi bugaragaza ko imyaka ntarengwa ya 150 kugeza kuri 190 irenze cyane impuzandengo y’imyaka abantu benshi babaho muri iki gihe, aho ku Isi impuzandengo iri hafi y’imyaka 71 ku bagabo na 73 ku bagore.
Abashakashatsi basobanuye ko atari ingingo imwe gusa igena imyaka umuntu ashobora kubaho. Bavuga ko hari n’izindi mpamvu nyinshi zigira uruhare mu gusaza, bityo ko gukomeza kwiga uko umubiri usaza bishobora gufasha abahanga kurushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibintu bitandukanye bigira uruhare mu kuramba k’umuntu.
Banasobanuye ko ingingo zitandukanye z’umubiri zidasaza kimwe. Urugero, uruhu n’umwijima bishobora kongera uturemangingo twabyo kenshi, mu gihe ingirangingo z’umutima n’ubwonko zo zidahindurwa mu buryo bworoshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!