IGIHE

Norvège: Meya wa Oslo yasubitse ubukwe bwe kubera urupfu rw’Umwami

0 28-08-2026 - saa 23:20, IGIHE

Umuyobozi w’Umujyi wa Oslo, Anne Lindboe, yahagaritse umuhango w’ubukwe bwe kubera urupfu rw’Umwami wa Norvège, Harald V.

Ubukwe bwa Lindboe n’umukunzi we Pål Sandvid bwari buteganyijwe kuba ku wa Gatanu, ariko busubikwa nyuma y’uko Umwami yitabye Imana kuri uwo munsi. Ibi byemejwe n’umujyanama ushinzwe politiki wa Lindboe mu kiganiro yagiranye na BBC.

Lindboe yanditse ubutumwa bwo kwibuka Umwami Harald kuri Instagram, agira ati “Biragoye kwiyumvisha Oslo na Norvège udahari. Ntabwo wari ukeneye ikamba kugira ngo ube umwami.”

Umwami Harald yari amaze imyaka 35 ku ngoma, akaba yarapfiriye mu bitaro by’igihugu biri mu murwa mukuru wa Norvège, aho yari ari kuvurirwa indwara idasanzwe y’amaraso. Umuhungu we, Haakon VIII, ni we wamusimbuye ku ntebe y’ubwami ku wa Gatanu.

Lindboe yavuze ko n’abantu benshi muri Norvège batigeze bahura n’Umwami Harald ku giti cyabo bumvaga bamumenyereye kandi bamukunda. Yavuze ko urupfu rwe rwababaje abantu benshi mu gihugu.

Nta yindi tariki nshya y’ubukwe yari yatangazwa kugeza ubu, nk’uko umujyanama wa Lindboe yabivuze.

Umwami Harald yasobanuwe nk’umuyobozi wamenyekanye kandi wagize uruhare mu guhindura no kuvugurura ubwami bwa Norvège. Yarenze ku muco wari usanzweho ubwo yashyingiranwaga n’umuntu utari uwo mu muryango w’abami, Umwamikazi Sonja, ndetse akaba yarabaye ikimenyetso gihuza abaturage mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Urupfu rwa Harald rwabaye umunsi umwe mbere y’isabukuru y’imyaka 58 y’ubukwe bwe. Abayobozi n’abaturage bakomeje kugaragaza ko bamushimira ku murimo yakoze ndetse bavuga ko umurage we uzakomeza kubaho.

Umwami Charles III w’u Bwongereza yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa “mubyara we w’agaciro”. Umwami Harald V yari mubyara wa kabiri w’Umwamikazi Elizabeth II, nyina w’Umwami Charles III.

Meya wa Oslo yasubitse ubukwe yari afite n'umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu bemeranyije kubana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza