Abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure bavumbuye umwobo munini mushya ku Kwezi, ukekwa ko watewe n’igice astéroïde benshi bagereranya n’ibuye rinini ryahaguye mu 2024 ariko icyo gihe ntiriboneke ako kanya.
Uyu mwobo wiswe McGetchin crater, ufite ubugari bwa metero hafi 222 n’ubujyakuzimu bugera kuri metero 43. Ni wo mwobo munini uzwi watewe n’ikintu cyaguye ku Kwezi mu bihe bya vuba. Abashakashatsi bavuga ko ikintu nk’iki gishobora kuba rimwe mu myaka 132.
Icyogajuru cya NASA kizwi nka Lunar Reconnaissance Orbiter (LRO) ni cyo cyafashe amashusho y’uyu mwobo ku ruhande rw’Ukwezi rureba Isi, muri Gicurasi 2024.
Gusa ayo mashusho ntiyahise atahurwa n’icyogajuru cyayakusanyaga, kugeza muri Kanama 2025. Nyuma yaho hafashwe andi mashusho, bituma ubushakashatsi bwemezwa mu ntangiriro za 2026.
Uyu mwobo wiswe izina rya Thomas McGetchin wahoze ayobora Lunar and Planetary Institute i Houston. Ni munini inshuro eshatu kurusha uwari usanzwe ufatwa nk’umwobo munini watewe n’ikintu cyaguye ku Kwezi mu bihe bya vuba. Ingaruka z’icyo kintu zanahungabanyije ubutaka bwo ku Kwezi mu gace karenga kilometero 106.
Abahanga bavuga ko ubu bushakashatsi bushobora gufasha NASA kumenya neza ibyago bishobora guterwa n’ibice by’amabuye bishwanyuka bikajya mu kirere igihe astéroïde iguye ku Kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!