IGIHE

Muri Amerika hadutse uburwayi bikekwa ko bwatewe n’amagi

0 26-07-2026 - saa 08:44, IGIHE

Abantu 98 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kugaragarwaho n’ubwandu bw’indwara ya Salmonella, aho bikekwa ko bwaba bwaraturutse ku magi yanduye, bituma amagi asaga miliyoni 1.6 akurwa ku isoko.

Ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti (FDA) cyatangaje ko kompanyi ya Midwest Poultry Services yahamagaje amakarito agera kuri miliyoni 1.6 y’amagi, nyuma yo kugaragaza ko ashobora kuba arimo bacterie ya Salmonella Enteritidis itera uburwayi.

Salmonella Enteritidis ni bacterie ishobora kuboneka ku gishishwa cy’igi cyangwa ikaba iri imbere mu igi. Iyo umuntu ariye ibirimo iyi bacterie bishobora kumutera uburwayi burimo impiswi, kuribwa mu nda, isesemi, kuruka, kugira umuriro ndetse no kubabara umutwe. Ibi bimenyetso bishobora kugaragara hagati y’amasaha 12 na 72 nyuma yo kurya ibiribwa byanduye.

Aya magi yari mu maduka amwe n’amwe arimo Kroger muri Texas na Louisiana, ndetse na Brookshire Grocery Stores muri Leta zirimo Texas, Oklahoma, Arkansas, Mississippi na New Mexico.

Ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti cyatangaje ko aba bantu 98 bagaragayeho ibimenyetso by’uburwayi hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo 2025 na tariki ya 30 Kamena 2026. Nta rupfu rwigeze rutangazwa, ariko abantu 26 bamaze kujyanwa mu bitaro kubera ubukana bw’uburwayi.

Iperereza ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko amagi yakozwe na Midwest Poultry Services ari yo ashobora kuba yarateje iki kibazo. Ibipimo byafashwe aho iki kigo gikorera ubworizi muri Texas byagaragaje ko birimo Salmonella, ndetse ibizamini bigaragaza ko hari uduce tw’iyi bacterie duhuye n’udutera uburwayi ku bantu.

Nyuma y’ibi, Midwest Poultry Services yahagaritse gukwirakwiza andi magi muri Texas mu gihe iperereza rikomeje.

Abaguzi basabwe kugenzura amagi bafite mu ngo zabo, bakirinda kurya ayo muri iri tsinda ryakuwe ku isoko, ahubwo bakayajugunya cyangwa bakayasubiza aho bayaguze kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

Nubwo abantu benshi banduye Salmonella bakira, inzego z’ubuzima zagaragaje ko iyi ndwara ishobora kuba mbi cyane ku bana bato, abageze mu zabukuru ndetse n’abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye, bashobora gukenera ubuvuzi bwo mu bitaro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza