IGIHE

Minisitiri Dr. Nsanzimana yazamutse ikirunga cya Kalisimbi akoresheje amasaha 10

0 21-06-2026 - saa 23:17, IGIHE

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yazamutse Ikirunga cya Karisimbi kuva aho gitangiriye ageza ku gasongero, mu ntera ya metero zirenga 4.500.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yasangije abamukurikira aka gahigo yagezeho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Imibereho y’ubuzima buzira umuze ni impano nziza kurusha izindi twakwiha. Mbere y’isabukuru yanjye, nihaye impano yo kuzamuka umusozi wa Kalisimbi, umusozi muremure mu Rwanda. Nahazamutse amasaha 10 ntahagarara.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hari aho yageraga akananirwa cyane agashaka kubivamo ariko akomeza kwihagararaho kugira ngo ahigure uyu muhigo.

Ubu buryo bwa siporo Minisitiri Dr. Nsanzimana yakoze bufasha umubiri kugubwa neza. Butuma umubiri wongera ingufu, gufasha ubwonko gukora neza, kurwanya ‘stress’, n’ibindi.

Ikirunga cya Karisimbi ni kimwe mu birunga bitanu bibarizwa mu Rwanda ariko bitakiruka. Kiri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Pariki y’Ibirunga.

Ni cyo kinini mu buhagarike mu munani bibarizwa muri kariya gace. Ni ukuvuga Kalisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura byo mu Rwanda na Mikeno, Nyiragongo na Nyamuragira byo muri RDC.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yageze ku gasongero k'Ikirunga cya Karisimbi
Minisitiri Dr. Nsanzimana yazamutse Ikirunga cya Kalisimbi akoresheje amasaha 10
Abagera ku gasongero k'Ikirunga cya Karisimbi baba bagenze metero zirenga 4.500
Umusozi wa Karisimbi ubarizwa muri Pariki y'Ibirunga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza