IGIHE

Marmotte zageze kuri OnlyFans

0 31-07-2026 - saa 09:40, IGIHE

Umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafunguye konti ya OnlyFans igenewe gusa amafoto n’amashusho y’inyamaswa zo mu bwoko bwa marmotte, agamije gukusanya amafaranga yo gukomeza ubushakashatsi bwugarijwe no kugabanyirizwa ingengo y’imari.

Iyo konti yitwa OnlyMarms, yashinzwe na Daniel Blumstein, inzobere mu binyabuzima yigisha muri Kaminuza ya California i Los Angeles, UCLA. Marmotte ni inyamaswa zo mu muryango w’imbeba, zikunze gutura mu myobo zicukura mu bice by’imisozi.

OnlyMarms imaze gushyirwaho amafoto n’amashusho agera kuri 20, agaragaza marmotte zo mu bwoko bugira inda y’umuhondo, ziboneka mu misozi yo hagati no mu Burengerazuba bwa Amerika.

Nubwo OnlyFans izwi cyane nk’urubuga rushyirwaho amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina, Blumstein yavuze ko ibiri kuri OnlyMarms bigenewe abantu bose kandi ko nta kintu cy’urukozasoni kirimo.

Igitekerezo cyo gufungura iyo konti cyamujemo ubwo yari muri Colorado, atekereza ku ngaruka z’icyemezo cy’ubutegetsi bwa Perezida Trump cyo kugabanya amafaranga ahabwa ubushakashatsi bwa siyansi.

Ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko bushaka gushyira imbere ubushakashatsi ku bwenge buhangano n’ingufu za nucléaire, bigatuma ubundi bushakashatsi, burimo ubukorerwa ku binyabuzima, bugenerwa amafaranga make.

Amafoto n’amashusho ya OnlyMarms arebwa ku buntu, ariko abayikurikira bashobora gutanga amafaranga yo gushyigikira ubushakashatsi. Mu minsi mike yo mu mpera za Nyakanga, konti yari imaze gusurwa n’abantu hafi 2.900, ifite abayikurikira 112 kandi yakusanyije hafi 650$.

Marmotte ni imbeba zikunda kuba mu myobo mu misozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza