IGIHE

Kuba inkumi imburagihe bishobora guterwa n’isabune n’amavuta ukoresha

0 9-08-2026 - saa 18:21, IGIHE

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ikinyabutabire gikoreshwa mu gukora imibavu, amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bicuruzwa bifite impumuro nziza gishobora kugira uruhare mu gutuma abana bagera mu gihe cy’ubukumi n’ubugimbi imburagihe.

Abashakashatsi bo mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ubushashatsi ku ngaruka z’ibinyabutabire ku buzima bw’abantu, National Institute of Environmental Health Sciences, bagaragaje ko ikinyabutabire cyitwa musk ambrette gishobora kohereza ubutumwa mu gice cy’ubwonko gitangiza impinduka zo mu bukumi.

Dr Natalie Shaw, inzobere mu bijyanye n’imisemburo akaba umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi, yavuze ko ari ubwa mbere abahanga basuzumye uburyo ibinyabutabire byo mu bidukikije bishobora kugira ingaruka ku bwonko, bikaba byasobanura impamvu abana bamwe bajya mu gihe cy’ubukumi hakiri kare.

Kugera mu bukumi mbere y’imyaka umunani ku bakobwa cyangwa kujya mu cyiciro cy’ubugimbi mbere y’imyaka icyenda ku bahungu bifatwa nko kubutangira imburagihe. Abahanga bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mikurire no ku buzima bw’umuntu amaze kuba mukuru.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Harvard T.H. Chan School of Public Health bwagaragaje ko 15,5% by’abakobwa batangiye kujya mu mihango mbere y’imyaka 11, mu gihe 1,4% bayitangiye batarageza ku myaka icyenda.

Mu bihe byashize, impamvu zagiye zishyirwa imbere mu gutera ubukumi imburagihe zirimo uruhererekane rwo mu muryango, imirire, imibereho, umubyibuho ukabije no guhura n’ibinyabutabire bihungabanya imisemburo.

Mu bushakashatsi bushya, abahanga basuzumye ibinyabutabire 10.000 biboneka mu miti yemewe, mu bidukikije no mu byunganira imirire. Bagaragaje byinshi bishobora kugira ingaruka ku gihe ubukumi butangirira, ariko basanga musk ambrette ari cyo abana bashobora guhura na cyo kenshi.

Iki kinyabutabire ni cyo kigena impumuro ikorerwa mu nganda. Gikunze kuboneka mu mibavu ihendutse cyangwa yiganywe no mu bindi bicuruzwa byo kwita ku ruhu no ku isuku bifite impumuro.

Abashakashatsi basobanuye ko musk ambrette ishobora kwihuza n’igice cyo mu bwonko cyitwa hypothalamus, kigira uruhare mu kugenzura imisemburo ijyanye n’ubukumi.

Ibi bishobora gutuma habaho ikorwa ry’umusemburo wa GnRH, ugira uruhare mu mikurire y’imyanya ndangagitsina no mu ikorwa ry’indi misemburo irimo estrogen, testosterone na progesterone.

Iki kinyabutabire cyageragejwe ku turemangingo two muri hypothalamus y’umuntu no ku dukoko tw’amafi ya zebra, abashakashatsi basanga cyatumye hakorwa GnRH.

Icyakora, abahanga bashimangiye ko ubu bushakashatsi ari intambwe ya mbere kandi ko butaremeza ko gukoresha ibicuruzwa birimo musk ambrette ari byo bitera abana kujya mu bukumi imburagihe.

Hazakenerwa ubundi bushakashatsi ku nyamaswa zonsa no gupima ingano y’iki kinyabutabire mu maraso y’abantu kugira ngo hemezwe uruhare rwacyo.

Dr Apisadaporn Thambundit, inzobere mu bijyanye n’imisemburo muri UCLA, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bidakomeye bihagije ngo bihindurwe amabwiriza agomba gukurikizwa n’ababyeyi.

Mu gihe hagitegerejwe ubushakashatsi bwimbitse, ababyeyi bashobora kugenzura ibinyabutabire bigize amavuta, imibavu, amasabune n’ibindi bicuruzwa abana bakoresha. Bashobora kandi kugabanya ikoreshwa ry’ibicuruzwa bifite impumuro ikomeye, bagahitamo amavuta n’amasabune bitarimo imibavu aho bishoboka.

Kuba inkumi imburagihe bishobra guterwa n’isabune n’amavuta ukoresha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza