Mu myaka myinshi ishize muri Koreya y’Epfo hafatwaga iminsi itatu yihariye mu mpeshyi iba ishyushye cyane kuri restaurant zicuruza inyama z’imbwa, kuko abantu baziryaga bizera ko zibafasha kongera imbaraga no guhangana n’ubushyuhe.
Uyu mwaka, icyo gihe kizwi nka boknal, cyabaye umwanya wo gusezera kuri aka kanyama. Ni ubwa nyuma inyama z’imbwa ziri kuribwa mu buryo bwemewe n’amategeko, mbere y’uko itegeko ribuza korora, kubaga no kugurisha imbwa ziribwa ritangira gukurikizwa mu buryo bwuzuye muri Gashyantare 2027.
Ku Isoko rya Moran riri i Seongnam, ryahoze rizwi cyane mu gihugu nk’ihuriro ry’ubucuruzi bw’inyama z’imbwa, abantu bari buzuye mu nzira ziri hagati ya resitora mu masaha ya saa sita.
Abenshi mu bacuruzi bamaze guhindura ibyo bacuruza, bamwe bakaba baratangiye guteka inyama z’ihene n’ibindi biribwa. Abakiri kugura isupu y’inyama z’imbwa izwi nka “bosintang” ahanini ni abantu bageze mu zabukuru.
Kim Yong-book, uyobora Ishyirahamwe ry’Abacuruzi bo ku Isoko rya Moran, umaze imyaka irenga 40 akorera muri ako gace kari hafi ya Seoul, yagize ati “Mu by’ukuri nta rubyiruko rukiza hano.”
Yavuze ko agace kahoze karimo ubucuruzi bukomeye kahindutse “umujyi w’abasaza.”
Icyemezo cyo guca inyama z’imbwa cyaje nyuma y’imyaka myinshi umubare w’abazirya ugenda ugabanyuka, mu gihe abantu batunze imbwa nk’amatungo yo mu rugo biyongereye ndetse n’imyumvire ku mibereho myiza y’inyamaswa igahinduka.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mbere gato y’uko itegeko ryemezwa mu 2024 bwagaragaje ko abarenga 90% mu bantu 2.000 babajijwe bavuze ko batateganyaga kurya inyama z’imbwa mu gihe kizaza. Abarenga 80% bashyigikiye ko zicibwa, naho hafi 95% bavuze ko bari batigeze bazirya mu mwaka wari wabanje.
Imibare ya leta yagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi birenga 5.600 byagizweho ingaruka n’iryo tegeko, mu gihe abayobozi bavuze ko ubworozi bwinshi bw’imbwa zigenewe kuribwa bwari bumaze guhagarara mbere y’itariki ntarengwa.
Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yemeje muri Mutarama 2024 itegeko ribuza korora, kubaga, gukwirakwiza no kugurisha imbwa ziribwa. Ryashyizeho igihe cy’imyaka itatu cyo kwitegura impinduka, kandi rizatangira gukurikizwa mu buryo bwuzuye muri Gashyantare 2027.
Abazarenga ku mategeko bashobora guhanishwa igifungo cyangwa ihazabu.
Leta yemeye kandi gufasha aborozi, abacuruzi n’abafite restaurant ngo bahindukire ubucuruzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!