IGIHE

Ingunge zirahoberana ndetse zigapfumbatana- Ubushakashatsi

0 22-07-2026 - saa 11:56, IGIHE

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko inguge nini ziri mu bwoko bwa chimpanzees na bonobos zikoresha guhoberana, gukoranaho ndetse no gusomana mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza no kugabanya amakimbirane hagati yazo.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’izi nguge, basanga mbere y’uko zihura n’ibibazo bishobora guteza amakimbirane, cyane cyane igihe cyo gusangira ibiryo, zibanza gukoranaho kugira ngo zituze kandi zongere kwizerana.

Ubu bushakashatsi bwakorewe kuri chimpanzees na bonobos ziboneka mu bigo bibiri byita ku nguge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia. Abashakashatsi bakoze igerageza risa n’uko zigabana ibiryo mu ishyamba, bakoresha ubunyobwa kugira ngo barebe uko zifata mbere yo kurya.

Basanze izi nguge zikoresha uburyo butandukanye bwo gukoranaho, burimo guhoberana, gukorakorana ndetse no gusomana, cyane cyane mu minota ibanziriza igihe cyo kubona ibiryo. Abagize itsinda ry’ubushakashatsi bavuze ko izo nguge zakoranagaho muri ubwo buryo kugira ngo zongere icyizere hagati yazo kandi zigabane ibiryo mu mahoro.

Kimwe mu byatangaje abashakashatsi ni uko chimpanzees, nubwo zisanzwe zizwiho kuba zishobora kugira imyitwarire y’urugomo, na zo zagaragaje imyitwarire yo kwiyegereza izindi, harimo no gushyira intoki mu kanwa k’indi nguge nk’ikimenyetso cyo kwizerana.

Umwarimu Zanna Clay, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko mbere y’ibikorwa bishobora guteza impagarara, izi nyamaswa zibanza kwegerana, zigahumurizanya, zigakoranaho ndetse zigahoberana. Yagereranyije iyi myitwarire n’uko abakinnyi ba ‘American Football’ begerana bagakora itsinda mbere y’umukino ukomeye.

Abashakashatsi kandi bagaragaje ko amatsinda y’inguge arangwa no kwihanganirana cyane ari yo agaragaza cyane iyi myitwarire yo gukoranaho. Hari n’uburyo bise “reassurance trains”, aho inguge nyinshi zikurikirana mu guhoberana nk’uburyo bwo gukomeza ubumwe bw’itsinda.

Dr Jake Brooker, umwe mu bashakashatsi, yavuze ko gukoranaho ari bumwe mu buryo bwa kera bwo gutumanaho, bushobora kuba bwarabayeho mbere y’uko ururimi rutangira kubaho. Abashakashatsi bavuga ko ubu buryo bwo gukoresha gukoranaho mu kubaka icyizere no gufatanya bushobora kuba bumaze nibura imyaka miliyoni zirindwi.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Proceedings of the Royal Society B: Biological Sciences, bukaba butanga andi makuru ku buryo inyamaswa zifitanye isano ya hafi n’abantu zibana, amakimbirane n’ubufatanye hagati yazo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza