Indege ya Mesa Airlines yari ivuye i Houston yerekeza i El Paso, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubiye ku kibuga cy’indege yari yahagurukiyeho nyuma y’uko ikirahure cy’imbere, ku ruhande rw’umupilote wungirije, kimenetse hashize akanya gato ihagurutse.
Iyo ndege yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya George Bush ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ahagana saa sita n’iminota 20 z’amanywa.
Yasubiye i Houston, ihagera ahagana saa saba. Abagenzi n’abari bayirimo bose bageze ku butaka amahoro; nta wakomeretse.
Umuvugizi wa Mesa Airlines yabwiye CNN ko nubwo ikirahure cyamenetse, nta ngaruka zikomeye byateje. Yavuze ko gusubira ku kibuga yari yahagurukiyeho ari bwo buryo busanzwe bukurikizwa iyo habaye ikibazo nk’icyo.
Mesa Airlines yavuze ko abagenzi bimuriwe mu yindi ndege kugira ngo bakomeze urugendo rwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!