Urubuga nkoranyambaga rwa X rwatangaje ko rugiye gushyira iherezo kuri gahunda yarwo yari isanzwe yo kugabana inyungu n’abarukoresha igasimbuzwa uburyo bushya bwiswe ibihembo ku butumwa bw’umwimerere.
Kwakira abantu bashya muri iyi gahunda yari isanzwe byamaze guhagarikwa, ariko abasanzwemo bashobora gukomeza gukorera amafaranga kugeza ku itariki ya 7 Nzeri 2026.
Guhera ku itariki ya 8 Nzeri, abakoresha X bazaba bemerewe gusaba kwinjira muri iyi gahunda nshya. Kugira ngo umuntu yemererwe, agomba kugura ifatabuguzi ryo ku rwego rwo hejuru (Premium subscription), akagira nibura abantu 500 bamukurikira kandi bemejwe na X.
Agomba kugira kandi ubutumwa bugaragara ku rupapuro rw’ibanze rw’abandi bakoresha urubuga inshuro ibihumbi 500 mu minsi 90.
Impinduka ikomeye kuruta izindi ni ukwibanda cyane ku mwimerere w’ibitangazwa. X izajya yishyura gusa inkuru zihariye, isesengura, amafoto bwite y’umuntu, amashusho, ibishushanyo umuntu yikoreye ubwe, ndetse n’ibitekerezo nyongeragaciro ku biganiro byatanzwe.
Uru rubuga ruzahagarika kwishyura ubutumwa bwakuwe ku zindi konti, amashusho yongeye gushyirwaho, cyangwa ubutumwa bwongeye gusangizwa nta mpinduka zifatika zakozweho.
Mu bihe byashize, X yagerageje gukosora uburyo bushaje muri Mata igabanya amafaranga yahabwaga konti zikoresha imitwe ikurura abantu ngo bakande ku nkuru zatangajwe (clickbait) ndetse na konti zikusanya ubutumwa bw’abandi, ariko ibi byateje ibibazo n’ukwitotomba mu bayikoresha.
Allegra Jacchia uhagarariye X, yasobanuye ko gahunda yo kwishyura yabanje yari ifite ibyuho byinshi ku buryo abakoresha uru rubuga bibandaga gusa ku gushaka uburyo binjiza amafaranga menshi aho gutangaza ubutumwa bw’umwimerere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!