IGIHE

Impamvu inyoni ya Autruche ikunze guhisha umutwe gusa

0 24-12-2019 - saa 11:34, Iradukunda Serge

Ni kenshi abantu bagiye bagaragaza ko inyoni ya Autruche, kubera ubwenge buke ihisha umutwe mu mucanga igihe yihisha abantu cyangwa inyamaswa zishobora kuyisagarira.

Abakoresha ururimi rw’Icyongereza bo bafite imvugo igaragaza ko igihe umuntu agerageza kwirengagiza ukuri no kutumva inama agirwa, aba ari guhisha umutwe mu mucanga nka Autruche.

Iyi mvugo y’uko Autruche ishyira umutwe mu mucanga yamamaye ubwo umu-Philosophe w’umu-Romani, Pliny the Elder, yandikaga avuga ko kubera ubwenge buke bwa Autruche ihisha umutwe wonyine yibwira ko abantu cyangwa izindi nyamaswa batayibona.

Uyu muhanga yavugaga ko Autruche ifite ubwenge buke kubera ko ifite ubwonko buto (bupima amagarama 26.3) ugereranyije n’ijisho ryayo kuko ryo rifite umurambararo wa sentimetero eshanu, aho ryenda kungana n’umupira wa Biallard.

Kuba iyi nyoni yihuta cyane iyo igendera ku maguru kurusha uko izindi nyamaswa zabikora. Umuvuduko wayo ushobora kugera kuri kilometero 64.3 ku isaha, nicyo abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko idakoresha ubu buryo bwo gushyira umutwe mu mucanga yihisha kuko ifite ubushobozi bwo guhunga ndetse igasiga icyaba kiyisagariye.

Ikindi abahanga bongeraho ni uko iyi nyoni kubera igihagararo cyayo gishobora kugera kuri metero ebyiri ndetse ikagira n’ibiro 150 biyiha umugeri uremereye ikoresha mu kwirinda, bityo ikaba idakeneye guhisha umutwe gusa.

Impamvu Autruche ikunze kugaragara yashyize umutwe mu mucanga, abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko biterwa n’uko iyi nyoni iyo igeze cyo gutera amagi no kuyararira icukura umwobo ushobora kugera kuri santimetero 91 z’ubujyakuzimu kugira ngo iyarinde izindi nyamaswa zishobora kuyarya.

Ibi Autruche zikomeza kubikora kugeza igihe amagi yazo aturazwe, abahanga bakaba bavuga ko ari ho haturutse imyumvire y’uko mu buryo bwo kwihisha zishyira umutwe mu mucanga.

Mu rwego rwo kurinda aya magi, Autruche y’ingabo n’iy’ingore zisimburana mu kuyacunga rimwe na rimwe zikajya zinyuzamo zigashyira umutwe mu mucanga mu rwego rwo kuyahindura zikoreresheje umunwa wazo kugeza igihe zumvise ko ari mu cyerekezo zifuza.

Autruche ni inyoni izwiho kugira umuvuduko mwinshi cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 14-09-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza