IGIHE

Ibyo utabwirwa ku muvinyo wihebeye

0 31-07-2026 - saa 22:55, Migabo Panthera

Umuvinyo, inzoga ikundwa na benshi ariko ugasanga gutandukanya ubwoko bwazo rimwe na rimwe bigora abazinywa.

Niba warigeze kujya kugura umuvinyo nko muri Terrassa Wines izobereye ibijyanye n’ibi binyobwa, maze ukibaza uwo uri buhitemo hagati y’umuvinyo utukura, uwera, hamwe n’uyu uba mu icupa ry’iroza bikagucanga, ntabwo ari wowe gusa byabayeho.

Abantu benshi birabacanga bagahitamo gufata uwo babona ufite icupa ryiza, nyamara ibi byaba ari ibyo gufata icyemezo ku biri mu gitabo ushingiye gusa ku byo ubonye ku gifuniko.

Reka duhere ku muvinyo wera cyangwa se ‘white wine’ mu ndimi z’amahanga. Iyi ni iyitwa Bericanto Pinot Grigio.

Umuvinyo wera wengwa mu mizabibu isa icyatsi cyangwa se umuhondo bakuyeho ibishishwa. Nk’iyo unyonye uyu wumvamo uburyohe bwa pome z’icyatsi, amapera, n’imbito za citrus.

Ugira acide nyinshi kurusha umuvinyo utukura kandi akenshi ugira uburyohe bworoheje n’impumuro yoroshye kurusha umuvinyo utukura. Na none ugira impumuro idatamira kandi uryoha kurushaho iyo uwunyoye ukonje.

Ujyana n’ibyo kurya biva mu nyanja, amakaroni, cyangwa se ukawusomaho ku kagoroba hari ikirere gishyushye.

Umuvinyo wera ujyana n’amafunguro yoroheje. Ugira impumuro idakarishye kandi ntupfukirana impumuro y’ibyo kurya byawe. Ubwo rero niba uri gufata amafunguro akungahaye ku mpumuro ukaba udashaka kuyipfukirana, ujye uyafatisha umuvinyo wera.

Ubwoko bw’imivinyo ni bwinshi. Hari n’utukura uzwi nka ‘Bericanto Pinot Noir. Ukorwa mu mizabibu yirabura benganye n’ibishishwa.

Ibyo bishishwa ni byo bituma utukura, ukaryohera kandi ukagira ‘tannis’ cyangwa se bwa busharire uba wumva ku rurimi iyo uri kuwunywa. Ukunze kugira impumuro itamira kandi ntabwo uba ugomba kuwukonjesha mbere yo kuwunywa.

Ujyana n’ibyo kurya bikungahaye ku byubaka umubiri nk’inyama zitukura zirimo inyama z’inka, ihene, n’intama. Na none ujyana na ‘formage’ ikuze ndetse n’amafunguro afite amasosi aremereye.

Umuvinyo utukura ukungahaye ku mpumuro kubera ‘tannis’ iba irimo. Ni yo mpamvu biba byiza iyo uwufatanye n’amafunguro aremereye.

Hanyuma hari na rosé, umuvinyo usa n’iroza (pink) abantu benshi batamenyereye. Iyi ni Freye Rosé. Ukorwa mu mizabibu yirabura nk’umuvinyo utukura, ariko barekera ibishishwa ku mizabibu mu gihe cy’amasaha make cyangwa se umunsi umwe maze bakabikuraho.

Umuvinyo uba wamaze kugira ibara ry’iroza n’icyanga kiba gikenewe ngo wumve umeze nk’uruvange rw’umuvinyo wera n’utukura. Uyu muvinyo unyobwa ukonje kandi na wo uraryoha cyane.

Ushobora kuwurenza ku muceri, inyama n’ibindi byo kurya bw’ubwoko bwinshi. Bisonuye ko ni ba wateguye ‘buffet’, umuvinyo mwiza go kuyishyira i ruhande ari uyu ufite ibara ry’iroza.

Nubwo Rwanda abantu benshi bamenyereye umuvinyo utukura n’uwera, umuvinyo wa Rosé uri kugenda ukundwa cyane kubera ko ujyana n’amafunguro menshi kandi ukaba wawufata igihe cyose, haba ku manywa cyangwa nimugoroba.

Ubutaha nuba uri guhitamo icupa, reka nizere ko uzaba usobanukiwe ubwoko bw’umuvinyo uri bufate.

Freye Rosé ni umuvinyo ukorwa mu mizabibu yirabura nk’umuvinyo utukura
Umuvinyo wera cyangwa se Bericanto Pinot Grigio, wengwa mu mizabibu isa icyatsi cyangwa se umuhondo bakuyeho ibishishwa
Umuvinyo utukura uzwi nka ‘Bericanto Pinot Noir ukorwa mu mizabibu yirabura benganye n’ibishishwa
Umuvinyo utukura na wo ukundwa na benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza