%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Iby’ingenzi umubyeyi utwite akwiye guhora agendana | IGIHE
IGIHE

Iby’ingenzi umubyeyi utwite akwiye guhora agendana

0 25-08-2026 - saa 09:44, Idukunda Kayihura Emma Sabine

Ushobora kuba warumvise inkuru z’abagore batwita bagahorana inzara, ku buryo babyuka no mu bicuku bya nijoro bakarya ukaba wabaseka ugira ngo ni urwenya, kubera amakuru udafite.

Ibyo si urwenya, ahubwo reka nkubwire ibintu umugore utwite agomba guhora yiteguye, mbese bikaba bidakwiye kubura mu nzu araramo, cyangwa ntibibure mu isakoshi agendana mu gihe afite urugendo.

Umugore iyo atwite imibereho ye ya buri munsi irahinduka, ku buryo cyane cyane ku batwite bwa mbere bibanza kubatonda kubera kutagira amakuru ahagije ku rugendo rwo gutwita.

Urugero, umugore utwite ntakwiye kurara mu nzu itarimo ibiryo bitetse, cyangwa se n’ibindi byamufasha mu cyimbo cy’ibiryo nk’imbuto.

Mu busanzwe ku bagore batwite, uko inda ikura ni ko atakaza ubushobozi bwo kurya byinshi icyarimwe, ahubwo akarya bike inshuro nyinshi. Bituma hari abagore bibasirwa n’inzara no mu masaha y’igicuku, akabyuka akarya.

Uko utwite asonza vuba kandi, bigirwamo uruhare n’uko n’imikorere y’umubiri we yihuta mu gukuza umwana uri mu nda, kandi ibyo yariye akaba ari na byo bimutunga bikanatunga umwana.

Utwite bwa mbere bakubwira izi nkuru ukagira ngo ni urwenya, kugeza umunsi bikubayeho. Ni byiza rero guhora witeguye ukarara mu nzu irimo ibiryo kandi bijyanye no kuba utwite, kuko udakwiye kurya ibibonetse byose ku bwo kwirinda no kurinda umwana utwite.

Niba utwite kandi ntukwiye kurara mu nzu itarimo amazi. Umugore utwite, aba akwiye kunywa amazi menshi, kuko umubiri we uyakenera cyane dore ko unasohora menshi nk’igihe ubira ibyuya, na cya gihe umugore utwite yihagarika kenshi, kunywa menshi bikamurinda umwuma.

Kunywa amazi menshi binafasha mu gutembera neza kw’amaraso mu mubiri we ndetse no mu mubiri w’umwana atwite. Binarinda kandi ibirimo impatwe zikunda kwibasira abagore batwite.

Mu busanzwe kandi abagore batwite bibasirwa n’ubushyuhe bukabije, ku buryo udafite bya byuma bikonjesha mu nzu (AC) usanga abura ibitotsi nka nijoro kubera ubushyuhe, bikamusaba kubyuka akoga umubiri wose akagarura ubuyanja.

Na ho mu gihe ugiye gukora urugendo utwite, ugomba kumenya ko kizira ko ugenda imbokoboko nta gikapu ugendanye kirimo ibi bikurikira.

Umugore utwite, akwiye kwitwaza igitenge cyangwa ikindi wakwifashisha mu mwanya wacyo igihe bibaye ngombwa.

Nk’igihe ugiye gupimisha inda cyangwa se kunyuzwa mu cyuma kwa muganga ngo harebwe ko umwana ameze neza, hari igihe wibagirwa kwambara imyenda igaragaza icyo gice gusa cyangwa se ukaba utanayifite, ku buryo bishobora kugusaba kwiyambura n’ibindi bice.

Urugero, hari abagore batwita ugasanga boroherwa no kwambara amakanzu abarekuye. Bivuze ko bagiye kugupima inda, uzamura ya kanzu ukaba nk’uwambaye ubusa no ku gice cyo hasi kandi bitari ngombwa.

Icyo gitenge wagendanye ni ho kikugobokera kuko uhita ucyiyorosa ku gice cyo hasi, dore ko atari ngombwa kwambara ubusa imbere ya muganga n’igihe bidakenewe.

Abaganga kandi cyane cyane abatanga serivisi zagenewe abagore batwite, bakugira inama yo kugendana ‘pampers’ zambarwa n’abantu bakuru, dore ko hari n’izagenewe abagore batwite.

Impamvu yo kuzigendana ni uko hari abagore batwita ariko bakibasirwa n’ibibazo nko kuba wavira ku nda, cyangwa se ukagira ibibazo bituma isuha imeneka utagejeje igihe cyo kubyara.

Ibyo bikubayeho uri mu rugendo, ntibikwiye ko mu gihe uri kujya kwa muganga ugenda uvirirana inzira yose, aha akaba ari ho ya ‘Pamper’ ikugobokera ugahita uyambara mu gihe utegereje guhabwa ubufasha kwa muganga.

Ikindi ukwiye kumenya ni uko ari ingenzi kugendana imyenda y’uruhinja nubwo utarageza ku mezi icyenda yo kubyara.

Ni ibisanzwe ko umugore ashobora kubyara mbere y’amezi icyenda, ndetse guhera ku mezi cyane cyane arindwi isaha n’isaha umugore utwite aba yabyara.

Abaganga rero bakugira inama ko ukwiye kujya ubiteganya ko mu byo ugendana ukora urugendo mu gihe utwite, ukwiye kwitwaza imyenda y’uruhinja kuko isaha n’isaha muri ayo mezi ibise byagufata ukajya kubyara bigutunguye ugasanga gushaka imyenda y’umwana biratinze kandi bitari ngombwa ashyirwa muri bya byuma byo kwa muganga bimurinda ubukonje.

Ntukwiye kwibagirwa kugendana icupa ririmo amazi meza yo kunywa kandi, kuko nakubwiye ko niba utwite umubiri wawe uyakenera cyane, ku bwawe ndetse no ku bw’umwana utwite.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza