Ubwo Ravika yari ari kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ari mu biruhuko hamwe n’umugabo we, yahise abona ubutumwa budasanzwe buturutse ku gikoresho cye kikamufasha kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.
Impeta ya Oura yari yamweretse ko igipimo cy’ubuzima bwe kitari kimeze neza. Umutima we wari watangiye gutera cyane, ubushyuhe bw’umubiri we bwari bwazamutse. Ariko Ravika we yumvaga ameze neza nta kibazo afite.
Nyuma y’icyumweru kimwe ibipimo bitaragaruka ku buryo busanzwe, uyu munyamategeko w’imyaka 34 wo mu gace ka West Midlands mu Bwongereza yakoze ubushakashatsi kuri internet, ahabona itsinda ry’abagore bose bavugaga ko ibikoresho byabo bibakurikirana ubuzima byari byabagaragarije ibimenyetso by’uko batwite, hashingiwe ku makuru ibyo bikoresho byari byakusanyije.
Nyuma y’icyumweru kimwe, yakoze ikizamini cyatanzweho igisubizo cy’uko atwite. Ariko nyuma yo kugira ububabare bwo mu nda ndetse no kubona ubutumwa kuri telefoni ye bumubwira ko umubiri we usa n’uri mu bihe bikomeye, yagiye kwa muganga. Yabwiwe kugaruka nyuma y’iminsi 10 kugira ngo hakorwe ibizamini byo kureba niba inda ye imeze neza.
Gutegereza byaramugoye cyane bituma atangira gukomeza kureba ibipimo by’igikoresho cye ahangayitse, akabyuka Saa Kumi z’ijoro buri munsi “kugira ngo ndebe niba ibipimo byanjye bikiri hasi, niba ubushyuhe bwanjye bukiri hejuru. Nari mfite icyizere ko inda yanjye izakomeza kubaho.”
Ku bagore benshi, ikimenyetso cya mbere cy’uko bashobora kuba batwite ni igihe batabonye imihango ku gihe yari iteganyijwe.
Icyo ni na cyo gihe hafi aho umuntu ashobora gukora ikizamini cyo gutwita. Uretse ibizamini bimwe bivuga ko bishobora kumenya gutwita hakiri kare, ibyinshi ntibishobora kubona ihinduka ry’imisemburo ku munsi wa mbere w’imihango yabuze.
Ariko Ravika ni umwe mu bagore babarirwa mu magana batangaza kuri internet ko babona ibimenyetso mbere y’icyo gihe, binyuze mu makuru atangwa n’ibikoresho bibafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ibikoresho bikurikirana ubuzima birimo impeta z’ikoranabuhanga, amasaha y’ikoranabuhanga n’ibikoresho bifatishwa ku gituza byamamaye cyane mu Bwongereza n’ahandi.
Ubushakashatsi bwakozwe na YouGov bugaragaza ko 36% by’abantu bakuru bo mu Bwongereza muri Mutarama 2026 bari bafite kandi bakoresha ibikoresho nk’ibi, bikaba hafi inshuro ebyiri ugereranyije na Nyakanga 2019.
Ikigo cyo muri Finlande no muri Amerika, Oura, ni cyo kigurisha ku bwinshi izi mpeta z’ikoranabuhanga, aho gihanganye n’ikigo Ultrahuman cyo mu Buhinde ndetse na RingConn cyo muri Hong Kong.
Ravika yatangiye gusoma ubutumwa bwo kuri Reddit bw’abagore bavugaga ko impeta ya Oura yabamenyesheje ko batwite ndetse ko yanabamenyesheje ko inda zabo zazavamo.
Sofia, ufite imyaka 32, yari umwe muri abo bagore. Yakuyemo inda ubugira kabir , zombi akaba yarabibonye mu makuru yatanzwe n’impeta ye ya Oura, mbere yo kongera gutwita ku nshuro ya gatatu akabyara umuhungu we ufite amezi atanu.
Ati “Igihe nakuragamo inda, nari namaze gutegura mu mutwe kuko nari nabonye amakuru yatanzwe n’igikoresho.”
Umuganga w’inzobere mu buzima bw’imyororokere muri University College Hospital i Londres,Dr Stuart Lavery, yavuze ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko abanyu bakwiye kubanza bitonda.
Ati “Abantu birumvikana ko bakoresha iri koranabuhanga kugira ngo basobanukirwe neza, ndetse banamenye ibintu hakiri kare bishoboka kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe iyo uteganya gutwita.”
Yatanze umuburo avuga ko abantu bashobobora kuba bari gushaka kwiruka batarabasha no gutera intambwe.
Ati “Dukeneye amakuru menshi ku kwizerwa kw’ibi bikoresho, dukeneye ubushakashatsi bwinshi… kuko ikiba ni uko umuhangayiko ushobora kuzamuka cyane.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!