IGIHE

Ibintu bitangaje byabayeho mu mateka mu buzima bw’imyororokere

0 5-09-2026 - saa 10:57, IGIHE

Ubuzima bw’imyororokere, ingingo ivugwaho byinshi, bamwe bagashobora kuyiva imuzi abandi bakayiziririza cyane bijyanye n’ibyo bizera cyangwa ibyo babwiwe. Icyakora hari byinshi biyikorerwamo abantu bumva ko bavumbuye nyamara bimaze imyaka agahishyi.

Ushobora kugira ngo ni amashyengo. Ariko se wari uzi ko igikoresho cya mbere kizwi nka ‘dildo’, gifasha abantu kwirwanaho mu bihe byakomeye, hashize imyaka ibihumbi 28 gitangiye gukoreshwa?

Nyuma y’imyaka myinshi akora ubushakashatsi ku mateka y’imibonano mpuzabitsina, umuhanga mu by’amateka, Esmé Louise James, yagaragaje ibintu byinshi bitangaje kuri iyi ngingo.

Esmé Louise James ni umuhanga mu by’amateka muri Kaminuza ya Melbourne muri Australia, aho azwi cyane ku bushakashatsi bwe ku bitabo byerekeye irari n’imibonano mpuzabitsina byanditswe kuva mu kinyejana cya 18.

Icyakora, abantu benshi bamumenye cyane binyuze kuri TikTok, aho asangiza amakuru abamukurikira barenga miliyoni 2,4 ku buryo imyumvire n’imikoreshereze y’imibonano mpuzabitsina byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ishira. Aya makuru yayakusanyirije mu gitabo cye yise “Kinky History.”

Vibrator yakorewe abagabo

Hashize igihe bivugwa ko ‘vibrator’ yahimbwe mu kinyejana cya 19 kugira ngo ivure abagore bagiraga umunaniro udashira, isereri, iseseme, umunabi, agahinda gakabije, kuribwa mu kiziba cy’inda, n’umutwe udakira, byavugwaga ko barwaye indwara ya ’hysteria’. Ariko Esmé Louise James avuga ko ibi atari ukuri.

Agira ati “Umuganga w’Umwongereza Joseph Mortimer Granville yakoze ‘vibrator’ ya mbere ikoresha amashanyarazi mu ntangiriro z’imyaka ya 1880, ariko yari igenewe abagabo. Yagombaga gufasha mu kuvura ibibazo bitandukanye birimo kubabara umugongo, kutumva neza ndetse n’uburemba.”

Yongeraho ko icyo gikoresho cyashyirwaga ku gice cyo hagati y’imyanya ndangagitsina y’inyuma.

Gusomana mu myanya y’ibanga

Ikindi ni uko uburyo bwa “Analingus” byo gukoresha umunwa mu gukangura igice cy’inyuma, byigeze guhuzwa n’ubupfumu mu myaka ya kera.

Esmé Louise James avuga ko ari umuhango bivugwa ko abarozi bakoraga basuhuza sekibi (devil) witwaga “osculum infame”. Abantu bo muri icyo gihe bizeraga ko abarozi basomaga Satani mu kibuno kugira ngo bagaragaze ko bamwiyeguriye.

Umwanda w’ingona, imari yari ishyushye mu kuboneza urubyaro

Mbere y’uko habaho ibinini byo kuboneza urubyaro, abantu bakoreshaga uburyo butandukanye bwo kwirinda gusama.

Inyandiko z’ubuvuzi zo hambere zo mu Misiri zivuga ko uruvange rw’imbuto z’amatende, ubuki n’amababi y’igiti cya acacia byashyirwaga mu gitsina cy’umugore.

Nubwo bishobora kumvikana nk’ibidasanzwe, ubushakashatsi bwerekana ko ibikomoka ku mababi ya acacia bishobora kugira ubushobozi bwo kwica intanga, kandi na n’ubu bimwe mu bikoresho byo kuboneza urubyaro birabikoresha.

Hari n’abagore bakoreshaga agace gato k’amase y’ingona bizeraga ko kazafasha gukurura cyangwa kubuza intanga ngabo zabinjyiyemo kugira aho zigomba kugera.

Abagore benshi, ikimenyetso cy’ubukire

Mu Bugereki bwa kera, byari bisanzwe ko abagabo bakize bagira abantu benshi bakundana, barimo abagore, inshoreke n’abagabo bagenzi babo bakundanaga. Kugira abagore benshi byari kandi bimenyerewe mu bantu bo mu rwego rwo hejuru mu Baroma, mu Misiri n’ahandi.

Dildo ya mbere yakozwe mu myaka 28.000 ishize

Dildo ya mbere imaze imyaka myinshi yabonetse mu buvumo bwa Hohle Fels mu Budage mu 2005.

Abashakashatsi basanze ifite uburebure bwa santimetero 20 n’ubugari bwa santimetero eshatu. Bavuga ko cyari ikimenyetso kigereranya imyanya ndangagitsina y’umugabo.

Impeta ya mbere y’igitsina yakozwe mu ruhu rw’ihene

Nubwo inkomoko nyayo y’impeta ikoreshwa ku gitsina cy’umugabo (cock ring) itazwi neza, amakuru agaragaza ko yakoreshwaga mu Bushinwa hagati ya 1115 na 1234.

Izo mpeta zakorwaga mu ruhu rw’ijisho ry’ihene n’ubwoya bwaryo. Uruhu rwabanzaga koroshywa, rugapfundikwa ku gitsina, hanyuma iyo rwumye rugakomera rugafasha umugabo gukomeza kugira ubushobozi bwo gukomeza imibonano igihe kirekire.

Umwami w’Abaroma, sekuruza w’abihinduje ibitsina?

Umwami w’Abaroma Elagabalus wabayeho hagati ya 204 na 222, bamwe bamufata nk’umwe mu bantu ba mbere bazwi mu mateka bagaragaje imyitwarire ijyanye no guhindura igitsina.

Bivugwa ko hari amafaranga menshi yari yaratanzwe kugira ngo abaganga bamuhindurire igitsina akagira imyanya ndangagitsina y’umugore.

Amateka avuga ko Elagabalus yambaraga imisatsi y’abagore, akitera ibirungo nk’abagore ndetse agasaba kwitwa amazina nka “madamu”, “mabuja”, “umugore” cyangwa “umwamikazi”.

Icyakora, aya makuru aracyagibwaho impaka n’abahanga, kuko Elagabalus yakozweho icyo Abaroma bitaga “damnatio memoriae”, ni ukuvuga gusiba izina rye mu mateka nyuma y’urupfu rwe, ibintu bishobora kuba byaratumye amakuru amwe ahindurwa cyangwa akongerwamo ibitekerezo.

Dildo yakozwe mu myaka agahishyi ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza