Buriya kumenya ko umuntu adakuze mu mutwe ntibigoye. Hari ibintu umuntu yikora ugahita ubona ko ubwonko bugifite urugendo rurerure rwo gukura.
Bimwe mu bimugaragaza harimo kutagirwa inama. Bene uwo umubwira ikintu kitari cyiza kuri we mugahita muba abanzi.
Umuntu ukuze mu mutwe aba azi gutandukanya ubwenge bwe n’amarangamutima ye. Ariko umuntu udakuze mu mutwe ntiyita ku byo umubwiye ahubwo yita ku buryo ibyo umubwiye bitumye yiyumva.
Uyu muntu kandi arangwa no kugereka amakosa yose ku bandi. Nta kosa na rimwe agira ahubwo buri gihe haba hari impamvu itamuturutseho yatumye habaho ikosa.
Ibyo biterwa n’uko ubwibone bwe butuma atagira ubushobozi bwo gufata inshingano. Ibi bijyana n’icyo bita ‘mécanismes de défense’.
Muri ‘mécanismes de défense habamo icyitwa ‘dénégation’ n’icyitwa ‘projection’. ‘Dénégation
ni ukwanga kwemera ukuri, mu gihe ‘projection’ ari ugusunikira inenge zacu ku bandi.
Ubwo rero ibintu byose bitagenze neza ashaka aho abihirikira. Umuntu ukuze mu mutwe yemera amakosa ye kandi akayirengera.
Ikindi kiranga umuntu udakuze mu mutwe ni uguhimana. Aho kukubwira ikibazo gihari, ahitamo kureka kukuvugisha cyangwa se akakubwira nabi.
Uba ubona ko mufitanye ikibazo ariko wamubaza akakubwira ko ntacyo. Umuntu ukuze mu mutwe akubwira ikibazo mufitanye nubwo byamugora, cyane cyane iyo abona ufite ubushake bwo kugikemura.
Kwikunda bikabije na byo biranga uyu muntu. Abantu badakuze mu mutwe bakoresha ‘manipulation’ bagatuma wigomwa byinshi ariko bo ntibagire icyo bahomba.
Kimwe mu bintu bigaragaza ko umuntu afungutse mu mutwe ni ukwishyira mu mwanya w’abandi, ariko umuntu udakuze mu mutwe ntabwo aba afite ubwo bushobozi, ahubwo aba ashaka guhora akurura yishyira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!