Mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Strasbourg mu Bufaransa, hamuritswe ikibumbano gisa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kimugaragaza yambaye ubusa.
Iki kibumbano gifite metero 2,5 z’uburebure cyakozwe n’umunyabugeni wo muri Denmark, Jens Galschiot, wagihaye izina rya “The Orange Plague”, bishatse kuvuga “Icyorezo cy’Umuhondo.” Kigaragaza Trump yicaye ku mugongo w’umugabo muto, afashe inkoni ndende.
Galschiot yavuze ko iki kibumbano gisize zahabu ingana na karat 23, ndetse kikaba kizwi no ku rindi zina rya “King of Injustice”, risobanura “Umwami w’Akarengane.”
Iruhande rwacyo hashyizwe inyandiko zisobanura ubutumwa umuhanzi yashakaga gutanga. Zivuga ko uwo yise “Umwami w’Akarengane” yicaye ku mugongo w’umuntu uri kuremerwa n’umutwaro.
Umuhanzi kandi yanenze Trump amushinja kubangamira ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iki kibumbano cyashyizwe ahantu hahurira inyubako ebyiri z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg, kikaba giteganyijwe kuhaguma kugeza ku wa Kane.
Umudepite wo muri Denmark mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Per Clausen, ni we watumiye uwo muhanzi ngo yerekane iki gihangano.
Clausen yavuze ko adatewe impungenge n’uburyo Trump ashobora kwakira icyo kibumbano.
Ati “Niba umuntu yumva ababajwe cyane ku buryo atakwihanganira ko iki kibumbano kimurikwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, nta mwanya afite ku ruhando mpuzamahanga.”
Kugeza ubu, Trump ntacyo aratangaza kuri iki kibumbano. Cyamaze kandi kumurikwa mu yindi mijyi yo ku mugabane w’u Burayi ndetse no mu nama ya COP30 y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe yabereye i Belém muri Brésil.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!