IGIHE

Hatahuwe amagufa y’inyamaswa yabayeho mu myaka 4000 ishize

0 31-07-2026 - saa 21:25, IGIHE

Amagufa y’inyamaswa za Mammoth yabayeho mu myaka 4000 ishize yavumbuwe mu mugezi rwa Danube muri Bulgaria bigizwemo uruhare n’amazi y’uyu mugezi yagabanutse cyane ku buryo budasanzwe, ibintu bishobora gutuma hagaragara ibindi bisigazwa bya kera byari byarahishwe.

Mammoth yari inyamaswa ifite ubwoya bwinshi. Ni imwe mu nyamaswa zizwi cyane zabayeho mu gihe cya kera, ikaba yari ifitanye isano ya hafi n’inzovu zo muri iki gihe. Izi nyamaswa zakendereye ku Isi mu myaka igera ku 4.000.

Abahanga mu bijyanye n’ibisigaratongo bavuga ko aya magufa yabonetse ashobora kuba ari ay’inyamaswa yari ikiri nto.

Aya magufa yabonywe ku wa 29 Nyakanga 2026 n’umuturage wo mu Mudugudu wa Ryahovo, mu Karere ka Slivo Pole, hafi kilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Ruse, mu Majyaruguru ya Bulgaria.

Ku wa 30 Nyakanga 2026, inzobere zo mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka ya Ruse zahise zijya kuyakusanya kugira ngo akorweho ubushakashatsi.

Abahanga bamaze kumenya ko aya magufa arimo iry’urwasaya, ibice by’amahembe, igice cy’igufa ry’ibitugu ndetse n’igufa ryo ku itako.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage y’Amateka ya Ruse, Prof. Nikolay Nenov, yavuze ko iyi nyamaswa ari Mammoth 100%.

Aya magufa yabonywe afite ibara ryijimye, bigatekerezwa ko impamvu ari uko yamaze igihe kinini mu gishanga cyangwa ahantu hafite amazi menshi, ariko Prof Nenov yavuze ko ari igitekerezo kigikeneye gukorerwa ubushakashatsi.

Yagize ati “Bitandukanye n’ibindi bisigazwa byinshi byagiye biboneka mu mazi y’imigezi, aya magufa yabonetse yegeranye ahantu hamwe. Birashoboka ko ari ay’inyamaswa imwe.”

Yongeyeho ko aya magufa ameze neza kandi ashobora gutanga amakuru mashya ku buzima bw’izi nyamaswa zabayeho mu bihe bya kera.

Inyamaswa ya Mammoth yabayeho mu myaka 4000 ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza