Abagenzi bari mu ndege ya sosiyete y’indege ya China Eastern Airlines bacitsemo igikuba nyuma y’uko power bank yari ibitse ahashyirwa imizigo habugenewe ifashwe n’inkongi y’umuriro, ubwo indege yari imaze kugera ku kibuga cy’indege cyo mu majyepfo y’u Bushinwa.
Iyi nkongi yabaye ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Guiyang Longdongbao, nyuma yo kuva i Lanzhou mu rugendo rwo mu gihugu imbere.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi n’umuriro byaturukaga mu kabati ko hejuru y’aho abagenzi bicara. Umwe mu bakozi b’indege yagaragaye yegera ako kabati mu gihe bagenzi be barimo kugerageza kuzimya uwo muriro.
Ibi byabaye ubwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A320, yari itangiye kugana aho iparika nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege.
Abakozi bo mu ndege bahise batabara bazimya umuriro mbere y’uko abagenzi basohoka, ndetse n’abashinzwe kuzimya inkongi ku kibuga cy’indege bahise batabara.
Nta mugenzi cyangwa umukozi w’indege wakomeretse muri iyo nkongi, gusa indege yagize ibyangiritse bike byatewe n’umwotsi.
Umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege yabwiye itangazamakuru ko abantu batangiye kugira ubwoba nyuma yo kubona umuriro.
Yagize ati “Natekereje ko hanze y’indege ari ho hari hafashwe n’umuriro, ariko nitegereje hejuru mbona umuriro uturuka mu kabati kabikwamo imizigo.”
China Eastern Airlines yemera ko abagenzi batwara power bank mu mizigo yabo yo mu ndege, ariko amabwiriza y’umutekano w’iyi sosiyete abuza kuyishyira mu kabati ko hejuru cyangwa kuyikoresha.
Iki kibazo cyongeye kugarura impungenge ku mutekano wa batiri za lithium-ion zikoreshwa muri power bank, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Iyo izi batiri zangiritse, zifite inenge cyangwa zishyushye cyane, zishobora gutera ubushyuhe bwinshi, umwotsi n’umuriro bigoye kuzimya.
Mu 2025, u Bushinwa bwashyizeho amabwiriza akomeye ku bijyanye na power bank zitwarwa mu ndege imbere mu gihugu, aho bwabujije izidafite icyemezo cy’ubuziranenge cya 3C n’izakuwe ku isoko kubera ibibazo.
Aya mabwiriza yakajijwe nyuma y’izindi mpanuka z’umuriro watewe na batiri za lithium mu ndege. Muri Werurwe 2025, power bank yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ndege ya Hong Kong Airlines ya Airbus A320 yari ivuye i Hangzhou yerekeza Hong Kong, bituma ihindura inzira ikajya i Fuzhou. Abagenzi n’abakozi 168 bose baje gusohoka ntawe ugize ikibazo.
Muri Mutarama 2025, indege ya Air Busan Airbus A321 nayo yafashwe n’umuriro ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Gimhae muri Koreya y’Epfo, aho abagenzuzi bagaragaje ko power bank yari iri mu kabati ko hejuru ishobora kuba ari yo yateye uwo muriro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!