IGIHE

Bugesera: Yatangiye korora amasazi yifashishwa mu gukora ibiryo by’amatungo

0 6-09-2022 - saa 11:27, Balinda Yvette

Nyuma y’uko soya zifashishwa mu gukora ibiryo by’amatungo nk’iby’inkoko zikomeje kubura, abashakashatsi bakomeje gushaka ibisubizo by’ibyazisimbura bigatanga intungamubiri zo ku rwego rwazo.

Ku ikubitiro, Musabyimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Mayange, ageze kure igerageza rigana ku musozo ryo korora isazi z’umukara zivamo ibiribwa by’amatungo.

Ni umushinga akorera mu kigo cyitwa SAFE For Health.

Musabyimana akora ubworozi bw’inkoko z’amagi zirenga ibihumbi 100, zitanga umusaruro w’amagi arenga ibihumbi 70 ku munsi.

Uyu mworozi aherutse gusurwa n’abanyamakuru bo mu bihugu bya Afurika, bitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri afurika (AGRF 2022) iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022.

Uyu mushinga wo korora amasazi y’umukara yawutangiye muri Mutarama uyu mwaka, aho yashakaga gukemura ikibazo cy’ibiribwa by’amatungo bihenze biturutse kw’ibura rya soya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB bwagaragaje ko isazi z’umukara zasimbura soya yashyirwaga mu biribwa by’amatungo, nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubworozi muri iki kigo, Dr Uwituze Solange.

Ati “Ubushakashatsi bw’ibanze twakoze twasanze amasazi y’umukara ashobora gusimbura soya neza ku kigero kiri hagati ya 25% na 50% ibyo bikaba ari inkuru nziza cyane ku borozi.”

Musabyimana avuga ko afite inzu ebyiri zabugenewe yororeramo amasazi mu byiciro bitandukanye, ahereye ku magi kugeza aho yumishwa agakorwamo ifu ikungahaye kuri poroteyine ivangwa mu biryo by’amatungo.

Ati “Byatangiye dushaka amasazi y’umukara bari batweretse uko ameze, dushaka aho aterera dufata amagi yayo, amagi niyo twazanye tuyashyira ahantu turayaturaga avamo amagi aturaze agahinduka ibintu bimeze nk’iminyorogoto ukayagaburira agakura.”

“Iyo amaze iminsi 14 dufata afite igikuriro cyiza agashyirwa muri ‘cage’, asinzira iminsi itandatu agahinduka isazi iguruka, amasazi rero iyo amaze kuguruka ikigabo n’ikigore birahura bigatuma ikigore gitera amagi.”

Ifu ivangwa n’ibiryo by’amatungo ikorwa muri 80% y’amasazi aba yakuze asigaye agashyirwa muri ‘cage’ zabugenewe mu rwego rwo gukomeza icyororo.

Amagi y’isazi z’umukara agaburirwa ibisigazwa by’imyanda irimo imboga ndetse n’imbuto, ibi bikaba bivamo n’ifumbire y’imborera ikoreshwa mu buhinzi.

Kuva ku minsi irindwi kugeza ku 10 isazi itera amagi hagati ya 700 ni 1000, ku buryo nibura haboneka ikiro kimwe cy’amagi y’amasazi ku munsi.

Kugeza ubu Musabyimana amaze gushora arenze miliyoni 300Frw muri ubu bushakashatsi ku bworozi bw’amasazi y’umukara, nyuma yo kohereza ifu yavanwe mu masazi y’umukara muri Laboratwari i Burayi gupimwa, akaba agiye gutangira kuyivanga n’ibiryo byo kugaburira inkoko z’inyama nyuma yazo hakazakurikira igeragezwa ku mafi.

Ibisigazwa by'imyanda iva ku mbuto n'imboga bikurwamo ibitunga amagi
Aya mabasi niyo akoreshwa mu gikorwa cyo guturaga amagi
Amagi y'isazi z'umukara yakuze
Muri utwo duti niho isazi ziterera amagi
Isazi zirumishwa kugira ngo zihindurwemo ifu
Inzu zabugenewe zororerwamo isazi z'umukara
Ahashyirwa isazi zo gutanga icyororo
Hari imashini zitandukanye zifashishwa mu gutunganya ibitunga amagi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza