IGIHE

Bidasubirwaho, abantu 54 bagiye guhatanira umwanya umwe mu Nteko

0 26-08-2026 - saa 00:17, IGIHE

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’abantu bemerewe kwiyamamariza gusimbura Depite Icyitegetse weguye kubera impamvu z’imyitwarire mibi.

Urutonde rwasohotse ku wa 25 Kanama 2026 ruriho abantu 54 bose bujuje ibisabwa, ari na bo bazavamo umwe winjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye icyiciro cy’urubyiruko kuko uweguye n’ubundi ari cyo yari ahagarariye.

Mu byo umukandida asabwa harimo kuba ari ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y’itora.

Kandidatire igaherekezwa n’inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho aba; kopi y’ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy’imyitwarire myiza gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y’amabara.

Mu bindi byasabwaga harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

Urutonde rwashyizwe hanze rwanditseho ko ari abakandida bemejwe by’agateganyo ariko hariho abantu babiri bigaragara ko bavuze mu 1994 na 1995 bigaragara ko barengeje imyaka 30.

Harimo kandi abantu bagiye bafite bimwe mu byangombwa batujuje muri kandidatire zabo.

Icyitegetse wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.

Amatora y'abahagarariye urubyiruko aba bahitamo babiri ariko ubu kuko ari ugusimbuza uweguye hazatorwa umwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza