IGIHE

Ashobora gufungwa imyaka itatu kubera ifoto y’ingona yakoresheje AI

0 29-09-2026 - saa 16:34, IGIHE

Polisi ya Singapore yagejeje imbere y’urukiko umugabo witwa Ye Lin, imushinja gukora ifoto y’ingona yifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), akayisangiza mugenzi we nk’aho iyo ngona yagaragaye mu kiyaga gihangano cya Pandan.

Iyo foto yateye impungenge abaturage. Ku wa 20 Kanama 2026, ikigo cy’igihugu muri Singapore gishinzwe amazi cyamenyeshejwe ko hari ingona yabonetse muri icyo kiyaga, gikoreshwa n’abakora siporo yo kwiruka n’abagenda mu bwato buto. Abakozi b’icyo kigo n’abashinzwe pariki batangiye gushakisha iyo ngona, mu gihe ibikorwa bimwe byakorerwaga ku kiyaga byahagaritswe mu minsi ibiri.

Bucyeye bwaho, ikigo gishinzwe amazi cyemeje ko ifoto yari impimbano maze kibimenyesha polisi.

Ntiharamenyekana uburyo iyo foto Ye Lin yari yoherereje mugenzi we yageze kuri icyo kigo.

Ye Lin ukomoka muri Myanmar akurikiranyweho gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no kubangamira ubutabera. Polisi ivuga ko yasibye iyo foto na porogaramu yari yakoresheje mu kuyikora, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Ibitangazamakuru byo muri Singapore byatangaje ko yabwiye urukiko, abinyujije ku musemuzi, ko ateganya kwemera icyaha.

Urubanza ruzongera kuburanishwa mu Ugushyingo. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itatu, ihazabu igera ku madolari ya Singapore 10.000, cyangwa byombi. Icyaha cyo kubangamira ubutabera gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka irindwi, ihazabu, cyangwa byombi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza