IGIHE

Amerika: Inama yafunguwe n’isengesho ryarangiye risingiza Satani

0 8-10-2026 - saa 12:39, IGIHE

Inama Njyanama y’Umujyi wa Ottumwa muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafunguwe n’isengesho ryateje impaka nyuma y’uko uwari uriyoboye yarisoje agira ati “Hail Satan”, amagambo yasobanuwe nko guha Ikuzo Satani.

Iryo sengesho ryayobowe na Matt Dalbey, umuturage wa Ottumwa wahoze ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’uwo mujyi. Yatangiye avuga ku cyo yise “dark father” ndetse na “Luciferian impulse”, mbere yo gusoza agira ati: “It is done. Hail Satan.”

Iryo sengesho ryayobowe na Matt Dalbey, umuturage wa Ottumwa wahoze ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’uwo mujyi. Yatangiye avuga amagambo avuga ku mugenga wa byose ufite imbaraga z’umwijima (dark father) anavuga ku cyo yise “imbaraga za Rusoferi”, mbere yo gusoza agira ati: “Birarangiye. Nihasingizwe Satani.”

Aya magambo yahise arakaza Pasiteri Rick Bick wo muri New Life Center, wahagaritse ibikorwa by’inama avuga ko iryo sengesho ryashyize “umuvumo” ku mujyi.

Nyuma yaho, Umuyobozi w’Umujyi, Benjamin Foote, yasabye ko habaho amasegonda 30 yo guceceka no gutekereza ku byari bimaze kuba.

Dalbey yari yemerewe kuyobora iryo sengesho hashingiwe ku mabwiriza Inama Njyanama yemeje muri Mutarama 2026. Ayo mabwiriza yemerera abantu bafite amadini, imyemerere cyangwa abatizera gutangiza inama n’isengesho cyangwa umwanya wo gutekereza, mu rwego rwo kubahiriza ubwisanzure bw’imyemerere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza