IGIHE

Amateka y’urukezo rwabanje kwifashishwa mu kubaga abagore bari kubyara

0 27-08-2026 - saa 15:34, Migabo Panthera

Niba warigeze kubyaraho cyangwa kubyaza, wabonye uburyo bititondewe byateza ingorane nyinshi, bikarushaho kugorana iyo bibaye ngombwa ko umubyeyi abagwa.

None se uraza kubyakira ute, numenya ko urukezo rwamaze imyaka rukoreshwa mu kubyaza? Urukezo rwa kijyambere rukoresha umunyururu ruzwi nka ‘chainsaw’, rwahimbwe kugira ngo rufashe abaganga mu gukata inyama zorosa amagufa yo mu matako, kugira ngo umwana abone aho aca, kandi ibyo akenshi bigakorwa nta kinya.

Biteye ubwoba. Iyo umubyeyi ari kubyara, ingingo zo hagati y’igufa rya ‘pelvis’ ziraguka kugira ngo umwana abone aho anyura.

Icyakora hari igihe umwana aba ari munini akananirwa guca muri iyo nzira yateguwe. Mu myaka ya kera, hari igihe abaganga bahitagamo gukata igice cyo hagati y’amagufa ya ‘pelvis’ kugira ngo bagure inzira umwana anyuramo.

Ibyo byari bizwi nka ‘symphysiotomy. Mu mwaka wa 1780, abaganga bo muri Scotland John Aitken na James Jeffray bavumbuye urukezo rwa mbere rukoresha umunyururu, bagamije kurukoresha mu kazi kabo.

Mbere y’uko urwo rukezo rubaho, abaganga bari basanzwe bakoresha ibikoresho bitandukanye mu gukata za ngingo nk’ibyitwa obstetrical saws.

Ibyo bikoresho byatumaga umubyeyi uri kubyara agira uburibwe ndengakamere, abenshi bikabaviramo no guhahamuka.
Urukezo rwa John na James rwiswe “Aitkens flexible chainsaw” rwari ruriho umunyururu ufite amenyo asongoye, wazengurukaga ku nguni zarwo.

Rwanganaga n’icyuma cyo mu gikoni cya none. Barukoreshaga barukaraga n’ikiganza. Uru rukero rwatumaga abaganga babasha guca igice cyo hagati y’amagufa ya pelvis mo kabiri vuba kandi neza, kurusha ibikoresho bari basanzwe bakoresha.

Kubaga mu gihe gito kurushaho byagabanyaga ingorane zo kuba umubyeyi yabura amaraso menshi, dore ko icyo ari cyo kibazo abaganga bakundaga guhura na cyo kenshi mu kubaga abarwayi.

Kubaga hifashishijwe ‘Aitkens flexible chainsaw’ byasabaga ni bura iminota iri hagati ya 10 na 20. Ibyo byari nk’igitangaza muri icyo gihe.

Uru rukezo rwari ingenzi cyane kuko muri icyo gihe uburyo bwo kubaga buzwi nka bwatumaga hapfa ababyeyi benshi.

Byagiye kugera mu kinyejana cya 19 uru rukero rwaracyuye igihe. Havumbuwe ikinya cy’umubiri wose, bituma gukoresha uburyo bwo kubyaza umuntu abazwe byoroha.

Amateka y’urukezo rw’umunyururu ntabwo yari arangiriye aho. Mu wa 1830, hifashishijwe inyandiko za James Jeffray mu kuvugurura uru rukezo, rukomeza gukoreshwa mu bundi buvuzi no kubaga amagufa atandukanye y’umubiri.

Mu kinyejana cya 20, Andreas Stihl, yitegereje uru rukezo arubonamo impano irenze kubaga amagufa.

Yararuvuguruye arugira ‘automatique’, maze atangira kurukoresha mu gukata ibiti n’imbaho. Ng’uko uko urukezo rw’umunyururu rwisanze mu muhamagaro wo gukata ibiti, nyuma y’imyaka myinshi rukata abantu.

Uru rukezo rwifashishwaga mu kubaga abagore bari kubyara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza