Amakariso asanzwe ari ingenzi mu kubungabunga ibice byo munsi y’umukandara, kuri iyi nshuro yakoreshejwe mu bushakashatsi bugaragaza byinshi bibera mu nda y’Isi.
Abashakashatsi bafashe amakariso arenga 2.000 bayataba mu busitani, mu mirima, mu mashyamba no ku butaka butandukanye hirya no hino mu Busuwisi.
Ni mu mushinga witwa “Proof by Underpants”, wakusanyije amakuru yakoreshejwe mu bushakashatsi ku buzima bw’ubutaka, bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Plants, People, Planet.
Aya makariso yari akozwe mu ipamba, hanyuma abashakashatsi bayashyira mu byiciro bitewe n’uko yari yangiritse. Hari ayari amaze gusigara hafi ari imishumi yayo gusa, mu gihe andi yari afite utwobo duke gusa, akiri yose.
Amakariso yakoreshejwe muri ubu bushakashatsi yose yakuwe mu butaka nyuma yo kumaramo amezi abiri ahashyizwe, nk’uko Science Alert yabitangaje.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Zurich bavuga ko ibi byabafashije gukora icyo bise (underwear index), ikoreshwa mu kwerekana uko ubutaka bumeze.
Bavuga ko uko ikariso iba yarangiritse cyane, ari na ko iba ikimenyetso cy’uko ubutaka yarimo bugizwe n’ibinyabuzima byinshi ari na byo byariye ipamba yari igize iyo kariso.
Ubutaka burimo ibinyabuzima byinshi birimo inzoka nto, udukoko duto twa bagiteri n’ibindi binyabuzima abantu badakunze kubona, kandi bifite uruhare rukomeye.
Abahanga bavuga ko ibyo binyabuzima bigize hafi 59% by’ibinyabuzima byose biri ku Isi.
Nanone kandi, ibyo binyabuzima bigira uruhare rukomeye mu gutanga hafi 95% by’ibiribwa abantu barya, kuko bifasha kuvugurura igice cy’ubutaka kirumbuka kimeraho n’ubwatsi amatungo arisha.
Icyakora, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubutaka bwo mu Busuwisi atari ahantu hose bufite ubuzima bwiza.
Abashakashatsi basanze ubutaka bwo mu mashyamba bwaramunze amakariso mu kigero gito cya 40%.
Ku rundi ruhande, ubusitani bw’abantu ku giti cyabo bwagize igipimo cyo kumunga amakariso ku kigero cya 58%.
Abashakashatsi bavuga ko ubu buzima bwiza bw’ubutaka bwo mu busitani bushobora guterwa n’ubwoko bwinshi bw’ibimera bihaboneka ndetse n’imikorere y’ababuhinga, nko gukoresha ifumbire karemano.
Ku rundi ruhande, ubuhinzi bukoresha ubwoko bumwe gusa bw’imyaka bugira uruhare mu gutuma ubutaka burumba.
Abagize uruhare muri ubu bushakashatsi baranditse bati “Ubutaka burimo kwangirika vuba, bigashyira mu kaga umusaruro w’ibiribwa, ibinyabuzima ndetse n’imikorere y’imiterere y’Isi.”
Bongeraho bati “Ibimenyetso biri mu makariso. Uyu mushinga ugaragaza ko amakariso ashobora kuba igikoresho cyoroshye kandi cyumvikana cyo gutanga amakuru ku buzima bw’ubutaka.”
Bavuga ko ubu buryo bushobora no gufasha kumenyekanisha ikibazo cyo kubungabunga ubutaka ku bantu benshi.
Nubwo bimeze bityo, ubu bushakashatsi bw’Abasuwisi bwitabiriwe n’abantu bagera ku gihumbi bwatanze amakuru y’ingenzi ku miterere y’ubutaka, bikaba biteganyijwe ko azafasha mu bushakashatsi buzaza ku buryo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu nda y’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!