Umukerarugendo w’Umwongereza w’imyaka 58 yatawe muri yombi muri Turikiya, nyuma yo kuvundereza amacandwe ku ibendera ry’icyo gihugu ryari rimanitse mu cyumba cyakirirwamo abantu muri hoteli.
Uyu mugabo witwa Stephen Kerr, wari uri muri hoteli iherereye mu gace ka Dinek, mu mujyi wa Alanya ho mu Ntara ya Antalya. Yaciye ku ibendera nyuma y’impaka yagiranye n’abakozi ba hoteli ku mpamvu zitamenyekanye.
Nyuma y’izo mpaka, bivugwa ko yegereye ibendera rya Turikiya rimanitse muri hoteli maze akarivunderezaho amacandwe.
Abakozi ba hoteli bahise bamufata bategereza ko inzego z’umutekano zihagera, bahita batanga amakuru kuri polisi. Abapolisi bageze kuri hoteli bamuta muri yombi.
Nyuma yo gufatwa, Kerr yahaswe ibibazo ku cyicaro cya polisi cyo muri ako karere abifashijwemo n’umusemuzi, nyuma yoherezwa mu rukiko rwa Alanya.
Nyuma y’iburanisha ry’ibanze, urikiko rwategetse ko afungwa akurikiranyweho icyaha cyo “gutuka ibirango by’ubusugire bw’igihugu”. Yahise ajyanwa muri gereza ya Alanya L-Type.
Ibyo byabaye mu gihe Turikiya ifata ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubusugire n’ubumwe bw’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!