IGIHE

Abapilote barwaniye mu ndege

0 30-09-2026 - saa 10:57, IGIHE

Indege ya Flydubai yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv muri Israel, yahinduye inzira igwa muri Arabie Saoudite, nyuma y’uko abapilote bayo bashyamiranye bikagera ku mirwano.

Iyi ndege yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Yari itwaye abantu bagera kuri 150, abenshi muri bo ari Abanya-Israel.

Urubuga Flightradar24 rukurikirana ingendo z’indege, rwatangaje ko nyuma y’amasaha abiri ihagurutse, yohereje ikimenyetso cy’uko iri mu kibazo cyihutirwa.

Nyuma y’iminota mike, icyo kimenyetso cyahinduwe hashyirwaho igikoreshwa mu kumenyesha ko indege yashimuswe. Icyakora, cyaje kongera guhindurwa, hasubizwaho ikimenyetso rusange cyo gutabaza.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byatangaje ko bitakekwaga ko iyo ndege yashimuswe.

Ibitangazamakuru byo muri Israel, byifashishije amakuru byahawe n’abayobozi mu nzego z’ingabo, byatangaje ko ikimenyetso cyo gutabaza gishobora kuba cyaroherejwe nyuma y’imirwano hagati y’umupilote mukuru n’umwungirije.

Indege yari iteganyijwe kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Ben-Gurion muri Israel, ariko yaje kugwa ku cya Tabuk muri Arabie Saoudite.

Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zohereje indege z’intambara kugira ngo zitabare, mu gihe Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yagiranye ibiganiro byihutirwa n’abayobozi birebana n’iki kibazo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza