IGIHE

Abanyarwanda bavuga iki ku guterera ivi umukobwa ugiye kurongora?

0 23-07-2026 - saa 19:37, IGIHE

Nta cyumweru gishira utabonye umusore watereye umukobwa ivi amusaba ko babana nk’umugore n’umugabo. Impeta iba yaguzwe, hateguwe abafotora n’ibindi byose bizakenerwa kugira ngo uyu muhango ugende neza.

Iyi migenzo yinjiye mu migirire y’Abanyarwanda mu bihe bya vuba, kuko ubundi uwasabaga umukobwa ko babana yabimubazaga n’umunwa, akamwambika impeta y’urukundo.

Uyu mugenzo watangiye mu bihe bya kera udafitanye isano n’ibyerekeye urukundo cyangwa kubana kw’abantu ariko nyuma byinjizwa mu migirire y’abakundana binyuze muri filime.

Gutera ivi ntibyatangiriye igikorwa cy’urukundo, ahubwo bifite inkomoko muri politiki ya kera yo mu Burayi bwo hagati.

Hagati y’ikinyejana cya cyenda n’icya 15, mu Burayi hari umugenzo bitaga "homage." Umugabo washakaga kwishinganisha cyangwa akeneye ubutaka yapfukamaga imbere y’umutware cyangwa umwami yashyize intwaro hasi kandi yakuyemo ingofero, akamutegera ibiganza. Uwo mutware yakiraga ibiganza bye, kuva uwo munsi uwo mugabo agahinduka umwe mu bantu be.

Ibyo ntaho byari bihuriye n’urukundo ahubwo byari ikimenyetso cyo gukeza umuntu, kumwiyegurira no kumubera indahemuka kugira ngo aguhe ubutaka cyangwa azagutabare nuterwa.

Uyu mugenzo wongeye kuvugisha benshi ku wa 22 Nyakanga 2026, ubwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yigishaga ku Ngeso nziza no Gukiranuka, avuga ko ibyo gupfukamira abakobwa mu gihe babasaba ko bazabana byatangijwe n’abayoboke b’idini ya shitani.

Ati “Ikindi mbabwira gikomeye mutazi ariko cyatejwe imbere n’abayoboke ba satani, mwe murabikora abahungu. Guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze uba ugiye munsi y’imbaraga zindi ni yo mpamvu mubona ingo zitagikomera ubu. Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani wemerwa n’abakirisito n’abana b’Imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.”

Gitwaza yavuze ko ari byo bituma abagabo b’iki gihe usanga batazi gufata inshingano, ku buryo n’ikibaye bohereza abagore ngo babe ari bo bashaka ibisubizo.

Iyi ngingo yatumye benshi bavuga, barimo abayihakana n’abayishyigikiye.

Uwitwa Alphonse Gaho ukoresha Facebook yagize ati “Erega aho itera ry’ivi ritangiriye ni ho n’ingo zubu zitakimara kabiri, ukabona nkigihungu gifite metero kirafukamye numukobwa yifashe mumaso aririza…”

Umubare munini w’ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo ni iby’abagabo bavuga ko Dr Gitwaza yabashimye ahabaryaga.

Sibomana Jean Pierre ati “Mbega gitwaza ngo aramvugira ibintu, ibi bintu byo gupfukamira abakobwa haba habura gato ngo bigaragaremo ubutari ubugabo.”

Naho uwiyita Pasteur Mamy Violette yavuze ko ibyo Gitwaza yavuze ari ukuri.

Ati “Amakuru meza ni nk’aya avuga ukuri ahugura n’abatannye naho yayandi y’ubusambanyi wapi, ndemeranya nawe apostle ariko umuntu w’umugabo apfukamira umugore yumva ko azamwubaha koko ! Ese umukobwa upfukamirwa we ntagira n’ubwoba ko Imana ari yo yo gupfukamirwa, ibije byose mu bazungu tuyora n ibyo bitumaze.”

Nteziryayo Clement we yavuze ko uyu mugenzo atawemera na gato.

Ati “Ibyo bintu nabyanze nkibibona! Uwanjye namubwiye ko umunsi nateye ivi, tuzaba turi hafi gutandukana”

Nubwo abavuze kuri iyi ngingo ari benshi, Alice Umurerwa we yavuze ati “Cyakoze nta mugabo wo gupfukamira umugore rwose”

Umunyamateka Paullett Golden yagaragaje ko ibyo gutera ivi hagamijwe gusaba umukobwa ko mwazabana byamamajwe na sinema yo muri Amerika Hollywood mu myaka ya 1900, aho abagabo bateraga ivi basaba abakobwa kubabera abagore ari na ko bashyize imbere impeta.

Abakora filimi barabikundaga kuko byongeragamo ibikabyo bigatuma zirushaho kuryoha. Abacuruza impeta na bo babitije umurindi ni uko bikomeza gukwira na bo baracuruza karahava.

Umugenzo wo guterera ivi umukobwa mugiye gushakana ntuvugwaho rumwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza