IGIHE

Abahamya ba Yehova batangaje impinduka zerekeye gutanga no guhabwa ibice bigize amaraso

0 19-09-2026 - saa 23:37, IGIHE

Abahamya ba Yehova batangaje impinduka ikomeye ku myemerere yabo ijyanye no guterwa amaraso, aho bemereye abayoboke babo gufata umwanzuro ku giti cyabo ku bijyanye no kwakira cyangwa gutanga ibice bimwe by’ingenzi bigize amaraso, birimo umushongi, udufashi, insoro zitukura n’insoro zera, icyakora icyemezo cyabo ku guterwa amaraso yose ntikirahinduka.

Iyi mpinduka yatangajwe n’Urwego Nyobozi rw’Abahamya ba Yehova ku wa 18 Nzeri, ikaba risobanura ko buri mwizera ashobora guhitamo niba yakwemera cyangwa akanga ibyo bice by’amaraso bivuye ku wundi muntu, hashingiwe ku mutimanama we.

Mu itangazo ryabo rishya, Urwego Nyobozi rwavuze ko Bibiliya idatanga amabwiriza yihariye ku ibice bikomoka ku maraso, bityo amatorero atagomba gufatira umwanzuro abayoboke cyangwa kubacira urubanza ku mahitamo yabo.

Nubwo habaye impinduka, Abahamya ba Yehova bakomeje kwigisha ko amaraso ari ayera, bashingiye ku nyigisho yo “kwirinda amaraso”. Abayoboke baracyasabwa kutemera guterwa amaraso yose no gutanga amaraso agamije guterwa undi muntu.

Ku ruhande rw’ubuvuzi, impinduka ishobora kugira ingaruka ku buryo abaganga bafata ibyemezo. Ubusanzwe amaraso atandukanywa mu bice bitandukanye kugira ngo umurwayi ahabwe igikenewe bitewe n’ikibazo afite. Insoro zitukura zifasha gutwara umwuka wa oxygene, udufashi tugafasha mu kuvura kw’amaraso, naho umushongi ugafasha mu mikorere yo gutembera kw’amaraso.

Abaganga bazajya basabwa kuganira na buri murwayi w’Umuhamya wa Yehova, kumusobanurira uburyo bwo kuvurwa, ibyiza n’ibyago bishobora kubaho, ndetse bakubahiriza icyemezo cye ku giti cye.

Iyi mpinduka ishimangira ihame ry’uko umuntu mukuru ufite ubushobozi bwo gufata ibyemezo afite uburenganzira bwo kwanga cyangwa kwemera ubuvuzi runaka, kandi ko ibyo byemezo bigomba gufatwa nta gahato katurutse ku muryango, abayobozi b’amadini cyangwa abaganga.

Nubwo iyi politiki ifungura uburyo bwo kwakira ubuvuzi bushingiye ku bice by’amaraso, ikomeza kubuza guterwa amaraso yose kandi igasigira buri mwizera inshingano yo gufata icyemezo hashingiwe ku myizerere ye n’umutimanama we.

Abahamya ba Yehova bashobora kwifatira icyemezo cyo gutanga cyangwa guhabwa bimwe mu bigize amaraso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza