IGIHE

Rubavu: Kubaka imiyoboro y’amazi ntibyakemuye ikibazo cy’imyuzure

0 9-12-2012 - saa 16:08, IGIHE

Abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza ko imiyoboro y’amazi yubatswe mu rwego rwo kurinda imyuzure, ntacyo yakemuye kuko imyuzure ikomeje kwangiza byinshi harimo ibikorwaremezo n’amazu yabo.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe batangaje ko n’ubwo hubatswe imiyoboro igomba gufata amazi ikayabuza kwinjira mu mihanda no mu ngo z’abaturage, bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye, baterwa n’amazi arenze ubushobozi bw’imiferege yubatswe, dore ko hari (…)

Abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza ko imiyoboro y’amazi yubatswe mu rwego rwo kurinda imyuzure, ntacyo yakemuye kuko imyuzure ikomeje kwangiza byinshi harimo ibikorwaremezo n’amazu yabo.

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe batangaje ko n’ubwo hubatswe imiyoboro igomba gufata amazi ikayabuza kwinjira mu mihanda no mu ngo z’abaturage, bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye, baterwa n’amazi arenze ubushobozi bw’imiferege yubatswe, dore ko hari imihanda imwe itakiri nyabagendwa kubera ko iyo imvura iguye, amazi yuzura imihanda, bigatuma abantu batabona uko bajya mu mazu aturiye iyo mihanda, harimo n’amazu y’ubucuruzi.

Tugirimana Maurice, akora umurimo wo kogosha mu Mujyi wa Gisenyi, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko batakibona abakiriya kuko umuhanda ugana aho yogoshera wuzuye amazi, nubwo bawubakiye umuyoboro w’amazi ujya kureshya n’amazu, ku buryo bisaba ko hashira nk’icyumweru nyuma yo kugwa kw’imvura, amazi akabona gushira mu muhanda.

Yagize ati, “nkora akazi ko kogosha, ariko nta mukiriya nshobora kubona, bitewe nuko amazi aba yahuzuye, bivuze ngo umuhanda uba umeze nk’ufunzwe yaba ku bakoresha imodoka, moto, cyangwa abagenda n’amaguru, nubwo bubatse umuferege bagakomeza bawuzamura buri gihe, hafi kureshya n’amazu, ariko byose ntacyo byakemuye, amazu yacu akomeje gutakaza agaciro”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyazengurutse mu Mujyi wa Gisenyi, aho bigaragara ko henshi imiyoboro y’amazi yubatswe, hari aho irushwa ubwinshi n’amazi ayinyuramo, ndetse hamwe na hamwe hatewe n’imyuzure kandi mbere y’uko iyo miyoboro y’amazi yubakwa nta myuzure yahabaga, nkuko binemezwa n’abaturage baganiriye n’iki kinyamakuru.

Nsengiyumva Noël, aturiye umuhanda ugana kuri gare ya Nyakabungo, yavuze ko imiyoboro yubatswe hari aho yakemuye ibibazo ariko ibyimurira ahandi.

Ati “Imiyoboro y’amazi hari aho yakemuye ibibazo by’imyuzure, ariko hari n’aho byavutse kandi bitarahabaga mbere y’iyubakwa ry’imiyoboro y’amazi, dore ko hari imihanda itakiri nyabagendwa, kubera amazi ahora aretsemo, byaje gutuma abantu bahindura amayira, urugero rukaba umuhanda wari nyabagendwa ugana kuri gare ya Nyakabungo, byabaye ngombwa ko amamodoka, n’abandi bawukoreshaga bashaka ahandi banyura”.

Mu gihe abaturage bavuga ko imyuzure myinshi bayiterwa n’amazi ava mu miyoboro y’amazi yubatswe, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buratangaza ko atari ukuri kuko imiyoboro y’amazi idateza imyuzure isenyera abaturage, ahubwo iyirwanya, nkuko Manirakiza Diogène, ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Rubavu yabitangaje.

Manirakiza yavuze ibi mu gihe nk’aho bita kuri ESIG (Ecole Secondaire Islamique de Gisenyi), hamaze igihe harananiranye, bamwe bakaba banavuga ko inzu zabo zataye agaciro, kubera amazi yaretse mu muhanda, ashobora no kugera muri kimwe cya kabiri cy’amazu yabo.

Yakomeje avuga ko guhera muri Mutarama 2013, bazatangira kubaka imihanda mu Mujyi wa Gisenyi, aho bazashyiramo kaburimbo, bikazatuma n’ahakiri ibibazo bizakemuka mu buryo bwa burundu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza