Karekezi Gaspard ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango. Ku wa 30 Mutarama 2026, yanyoye inzoga itujuje ubuziranenge imutera guhuma, mu gihe abantu batatu basangiye na we, barimo umugore we, bapfuye.
Mu kiganiro na IGIHE, Karekezi yavuze ko muri iryo joro basangiye icupa rimwe, rikabagwa nabi cyane.
Ati “Twanyoye icupa rimwe rya kanyaga twaguze 1.000 Frw, ringana nka Esperanza, ni ryo ryangize gutya. Si ubwa mbere twari tuyinyoye; nari maze nk’ukwezi ntazinywa.”
Mbere yo gutakaza ubushobozi bwo kubona, Karekezi avuga ko yari abayeho neza kuko yashoboraga gukora.
Ati “Mbere nakoraga telefone na radiyo. Mu kwezi ninjizaga 80.000 Frw, utabariyemo ayo kurya. Ku munsi hari n’igihe nakoreraga 10.000 Frw.”
Karekezi ashima Umukuru w’Igihugu wafashe iya mbere mu guca inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati “Ndashimira cyane Perezida Paul Kagame ku bwo guca izi nzoga. Ni igikorwa cyiza cyane yakoze. Uwambwira ibyo kunywa ibisindisha, mba numva ari nko kunsonga bwa kabiri. Ni ikintu numva ko kitabaho; izo nzoga sinakongera kuzinywa.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!