IGIHE

Valentine Rugwabiza yatangiye imirimo muri MINUSCA

0 18-04-2022 - saa 22:58, Mukahirwa Diane

Ambasaderi Valentine Rugwabiza uheruka guhabwa inshingano n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres zo kuba Intumwa ye yihariye muri Centrafrique ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), yatangiye iyi mirimo.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Mata 2022, ni bwo Ambasaderi Valentine Rugwabiza yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro n’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, MINUSCA.

Ku wa 23 Gashyantare 2022, ni bwo António yagize Amb. Rugwabiza umuyobozi wa MINUSCA asimbura Mankeur Ndiaye warangije manda ye tariki ya 28 Gashyantare 2022.

Amb. Rugwabiza wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, itangazo uyu muryango washyize hanze ryavugaga ko mu byagendeweho ahabwa uyu mwanya harimo inararibonye afite mu bya dipolomasi ndetse n’ibirebana na politiki yo ku Mugabane wa Afurika.

Amb. Rugwabiza yamaze imyaka irenga 30 akora mu myanya ifite aho ihuriye n’iterambere ndetse n’ibibazo by’umutekano muri Afurika. Yabaye umwe mu babaye muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse anaruhagararira mu bihugu n’imiryango itandukanye.

Kuva mu 2016, Rugwabiza yari ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ndetse akaba na Ambasaderi warwo muri Colombia na Jamaica.

Mbere y’izi nshingano yagiye akora mu myanya itandukanye yaba iyo ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga. Nko mu 2002, Rugwabiza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi n’Intumwa ihoraho yarwo mu Biro bya Loni i Genève, inshingano yamazeho imyaka itatu.

Kuva mu 2005 kugera mu 2013 yari Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, WTO. Ni we mugore wa mbere wafashe izo nshingano.

Hagati ya 2013 na 2014 yabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, ava kuri izo nshingano agirwa Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Valentine Rugwabiza yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1963. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu.

Centrafrique Amb. Rugwabiza yahawemo inshingano ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda. Rufite ingabo 1660 n’abapolisi 459 mu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2015.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza yakiriwe mu buryo bw'icyubahiro n’Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura Amahoro muri Centrafrique, MINUSCA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza