IGIHE

Yashinjwe kwica Malcolm X, afungwa imyaka 20 arengana, ahitamo u Rwanda: Amateka atangaje ya Aziz

0 15-08-2026 - saa 08:08, Iradukunda Serge

Mu rugo rutuje ruherereye ku musozi umwe wo mu Mujyi wa Kigali, Muhammad Aziz akunze kugaragara yicaye asoma igitabo. Ni ubuzima butandukanye cyane nubwo yamazemo imyaka myinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho izina rye ryigeze guhuzwa n’urupfu rwa Malcolm X, umwe mu banyapolitiki n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’Abirabura bazwi cyane mu mateka y’icyo gihugu.

Aziz w’imyaka 88, yavukiye mu gace ka Bronx muri New York. Yamaze imyaka 20 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa rya Malcolm X, icyaha yahakanye kuva yatabwa muri yombi. Byatwaye imyaka irenga 50 kugira ngo icyemezo cy’urukiko cyari cyaramuhamije icyo cyaha giteshwe agaciro.

Uyu munsi atuye mu Rwanda n’umugore we, aho barimo kwiga Ikinyarwanda, gushora imari mu mitungo itimukanwa no gufasha abana kubona uburezi.

Imyaka 20 y’ubuzima yatakariye muri gereza

Muhammad Aziz yavukiye muri Bronx ku wa 27 Kamena 1938, akurira mu buzima bugoye. Akiri muto yakundaga gusoma ibitabo, umuco avuga ko yatangiye nyuma y’uko se wamureraga yatahanaga mu rugo ibitabo birimo inkoranyamagambo n’ibitabo by’ubumenyi rusange.

Afite imyaka 17, amaze no kuba umubyeyi, yinjiye mu Ngabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko icyo gihe yashakaga kuva mu buzima bugoye yari yarakuriyemo.

Ati “Nashakaga kuva muri ghetto. Icyo gihe, kuri benshi, ni bwo buryo bwari buhari.”

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1960, Aziz yinjiye mu Idini rya Islam, atangira kujya ajya gusengera mu Musigiti wo muri New York, Malcolm X yari abereye umuyobozi.

Nubwo bajyaga bahurira hamwe, Aziz avuga ko batari inshuti za hafi.

Ati “Nabaga ndi hafi ye, ariko ntabwo twari tuziranye.”

Ku wa 21 Gashyantare 1965, Malcolm X yiciwe muri Audubon Ballroom i Manhattan ubwo yari agiye kugeza ijambo ku bantu bari bateraniye aho. Nyuma y’iperereza, Aziz yari mu bagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Aziz avuga ko ubwo Polisi yamufataga, yinjiye iwe ku ngufu, ikamukubita ku buryo atashoboraga kugenda. Yakomeje kandi kuvuga ko yari afite ibimenyetso byagaragazaga ko igihe Malcolm X yicwaga yari ahandi, ariko ko bititaweho.

Mu rubanza, Talmadge Hayer, umwe mu bagabo batatu bashinjwaga, yemeye ko yagize uruhare mu iyicwa rya Malcolm X ariko ahamya ko Aziz na Khalil Islam, undi bari bafunganywe, nta ruhare bagize muri icyo gikorwa.

Nubwo yavuze ibyo, ntibyabujije urukiko kubahamya icyaha.

Mu 1966, Aziz wari uzwi icyo gihe nka Norman 3X Butler, yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, akatirwa gufungwa burundu. Yari afite imyaka 27.

Yamaze imyaka 20 muri gereza, ariko ntiyigeze areka gusoma no kwiyungura ubumenyi. Yaje no kuba Umuyobozi wa mbere wa Komite yari ishinzwe kwakira no gukurikirana ibibazo by’imfungwa.

Icyakora, imyaka yamaze afunze yagize ingaruka zikomeye ku muryango we. Abana be bakuze adahari, ndetse avuga ko igihe yafungurwaga byari bigoye kongera kubaka umubano bari bafitanye.

Ati “Byasenye umuryango wanjye. […] Nari narabaye nk’umuntu batazi.”

Muhammad Aziz (iburyo) yahanaguweho icyaha cyo kwica Malcom X ahita ajya kwiturira mu Rwanda
Uyu muryango watangiye kwiga Ikinyarwanda ngo azashobore gusabana n'abarutuye

Nyuma y’imyaka irenga 50, yagizwe umwere

Aziz yafunguwe by’agateganyo mu 1985, ariko imyaka yakurikiyeho yakomeje kubaho ari umuntu uzwi nk’uwahamijwe uruhare mu iyicwa rya Malcolm X.

Mu 2020, filime mbarankuru ya Netflix yiswe Who Killed Malcolm X? yongeye kubyutsa impaka ku iyicwa rya Malcolm X no ku manza za Aziz na Khalil Islam.

Ubushinjacyaha bwa Manhattan bwongeye gufungura dosiye, busuzuma amapaji ibihumbi y’inyandiko zirimo izaturutse muri FBI, Polisi ya New York n’izindi nzego. Iperereza ryagaragaje ko hari ibimenyetso bitari byarigeze bihabwa abunganiraga abaregwa mu rubanza rwa mbere.

Mu Ugushyingo 2021, umucamanza yatesheje agaciro ibyemezo byari byarahamije Aziz na Islam ibyaha. Islam yari yarapfuye mu 2009, bityo ntiyagira amahirwe yo kubona izina rye rihanagurwaho icyaha akiriho.

Nyuma yaho, Aziz yahawe indishyi na Leta ya New York ndetse n’Umujyi wa New York.

Abajijwe niba amafaranga y’indishyi abarirwa muri miliyoni z’amadolari yumva ari ubutabera, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ubwisanzure yabonye.

Ati “Ntabwo mbitekereza nk’ubutabera. Icyo ntekereza ni ubwisanzure bwo gukora icyo nshaka gukora ubu.”

Muhammad Aziz yavuze nubwo yagizwe umwere agahabwa amafaranga ariko icyo aha agaciro ari ubwisanzure ubu afite

Yahisemo gutura mu Rwanda

Aziz avuga ko yari amaze igihe kinini ashaka kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akabura ubushobozi bwo kubikora.

Nyuma y’uko ibirego byari bimuriho biteshejwe agaciro ndetse akabona amafaranga, yatangiye gushakisha igihugu ashobora guturamo no gutangiriramo ubuzima bushya.

Yatekereje ku bihugu byo muri Amerika y’Epfo, Amerika yo Hagati, Caraibes ndetse no muri Afurika, ariko aza guhitamo u Rwanda.

Aziz avuga ko mbere yo kwimukira mu Rwanda yamaze igihe arwiga, by’umwihariko akururwa n’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.

Umugore we we yabanje kugira impungenge.

Ati “Muhammad ambwiye ati ‘Tugiye mu Rwanda,’ naravuze nti ‘Ni sawa.’ Ariko icyo nari nzi gusa ku Rwanda ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yatangiye gukora ubushakashatsi ku Rwanda rw’ubu, ndetse abifashwamo n’abavandimwe be.

Ati “Bose baragarutse bambwira ko ari ahantu heza ho kujya.”

Aziz n’umugore we bageze i Kigali mu 2023, batagamije gusa kuhatura mu zabukuru, ahubwo bashaka no kuhakorera ibikorwa by’iterambere.

Bashoye miliyoni 7,5$ mu Rwanda

Ubuzima bushya bwa Aziz mu Rwanda bwajyanye no gushora imari.

We n’umugore we bamaze gushora amafaranga agera kuri miliyoni 7,5$ mu mitungo itimukanwa, arimo inyubako z’amacumbi, iz’ubucuruzi ndetse n’imitungo iri ku nkengero z’ibiyaga.

Mu mishinga yabo harimo Seed Apartments, inyubako y’amacumbi 18 ku Kimihurura icungwa na Misteph Real Estate, ndetse n’indi nyubako bise “White House”, iri hafi ya Kigali Convention Centre.

Aziz avuga ko ibyo bikorwa bimaze kugirira akamaro abantu babarirwa mu magana, kandi yifuza ko uwo mubare wakomeza kwiyongera.

Icyakora, ibyo bashaka gukora mu Rwanda ntibigarukira ku ishoramari mu nyubako.

Bafata uburezi nk’imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya ubukene. Batangiye bishyurira amafaranga y’ishuri abana, bahera kuri 30 mu mwaka wa mbere, bakurikizaho 100 mu mwaka wakurikiyeho, kandi umubare ukomeza kwiyongera.

Banatangije ubucuruzi bwo gukora imikino y’ubumenyi irimo puzzles n’amakarita bifasha abana b’Abanyarwanda kumenya byinshi kuri Afurika. Uwo mushinga bawukorana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batatu, kandi igice cy’amafaranga awuvamo kigakoreshwa mu bikorwa bifasha abaturage.

Aziz ati “Abana biga neza cyane iyo bari gukina.”

We n’umuryango we banitabiriye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, birimo gushyigikira Kwita Izina, umuhango ngarukamwaka wo guha amazina abana b’ingagi.

Umugore we yavuze ko batangajwe n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije.

Bashaka ubwenegihugu

Aziz n’umuryango we batangiye kwiga Ikinyarwanda inshuro eshatu mu cyumweru.

Umugore we avuga ko uko agenda arushaho kumenya u Rwanda mu buzima bwa buri munsi, ari na ko arushaho kurufata nk’iwabo.

Yishimira ituze ry’i Kigali, urugwiro rw’Abanyarwanda ndetse avuga ko ubuzima bwo mu Rwanda butandukanye n’umwuka w’amakimbirane yari amenyereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Aha ni ahantu hari amahoro. Abantu iyo bahuye barahoberana.”

Kugeza ubu basabye ubwenegihugu bw’u Rwanda, bafite icyizere ko umunsi umwe bazaba abaturage b’igihugu basigaye bafata nk’iwabo.

Kuri Aziz, nta gushidikanya afite ku ho ashaka gukomeza kuba.

Ati “Ndi hano. Nta ho nzajya.”

Bafite ibikorwaremezo byahinduriye ubuzima benshi
Bahisemo gutura mu Rwanda kuko hari amahoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza