Urupfu rwa Uwamungu Marie Ange Raïssa, wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utari uwa Leta, Impanuro Girls Initiative (IGI) rwashenguye benshi, bashingiye ku buryo yakoze byinshi byahinduye ubuzima bw’abagore n’abakobwa.
Uyu mugore azwi cyane mu bikorwa byo guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abakobwa bakiri bato n’abagore muri rusange.
IGI yatangaje urupfu rwe ku wa 20 Kamena ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Itangazo uyu muryango washyize hanze rigira riti “Tubabajwe cyane no kubamenyesha ko Umuyobozi Mukuru wa Impanuro Girls Initiative (IGI) yitabye Imana. Raissa yari umuyobozi w’indashyikirwa, ugwa neza. Icyerekezo n’umurava bye byakoze ku buzima bwa benshi. Asize umurage uzakomeza kudutera imbaraga no kutuyobora.”
Uyu muryango wavuze ko Uwamungu ari umuyobozi w’intangarugero waranzwe n’ubumuntu, icyerekezo cyiza n’ubwitange, byagiriye akamaro ubuzima bw’abantu benshi, ndetse asiga umurage uzakomeza kubayobora mu bikorwa by’iterambere ry’abakobwa. IGI ntiyahise itangaza icyamuhitanye.
Umwe mu nshuti ze za hafi, JC Muhire yavuze ko Uwamungu yari umwe mu baharanira impinduka nziza
Ati “Mu myaka hafi 10 Raïssa yeguriye ubuzima bwe gukora agamije ko abandi bagira ubuzima bwiza. Kuva igihe yashingiye kandi akayobora umuryango Impanuro, yakoranye n’abantu benshi, akusanya ubufasha ndetse aremera abagore n’abakobwa amahirwe.”
Muhire yavuze ko Uwamungu yahuye n’uburwayi bukomeye mu bihe byashize ariko akomeza gutanga umusanzu we mu guteza imbere abagore n’abakorwa.
Uwamungu yashinze IGI yibanda ku gufasha abagore b’abakobwa bababaye binyuze mu kubakorera ubuvugizi, ubujyanama bo kubafasha binyuze muri gahunda zikorerwa mu bice batuyemo.
Muhire ati “Wenda aragiye ariko umucyo we uzakomeza kumurika binyuze mu buzima bw’abantu yagiriye akamaro.”
Uwitwa Byiringiro René yavuze ko ibigwi bya Uwamungu bizahora bitera imbaraga abandi.
Ati “Ibigwi bya Raïssa mu byo yakoze, imiyoborere no guha abagore ubushobozi bizakomeza gutera imbaraga abo mu bihe bizaza.”
Uwamungu asize umugabo n’umwana umwe w’umuhungu w’umwaka umwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!