Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha, RIB Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko igice cy’uruganda rwa Sina Gerard cyenga ibinyobwa bisembuye cyafunzwe kubera gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Yabigarutseho ku wa 8 Kanama 2026, ubwo abatawe muri yombi kubera gukora inzoga zitujuje ubuziranenge berekwaga itangazamakuru.
Dr Murangira yavuze ko mu bantu batawe muri yombi harimo Umuyobozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rwa Sina Gerard rukora ibinyobwa bisembuye.
Ati “Uruganda rwa Sina Gerard rufite ibice bibiri byo gukora imitobe n’ibyo kurya. Uruhande rwafunzwe ni urwo gukora ibinyobwa bisembuye.”
Kuva ubugenzuzi ku nganda zenga inzoga bwatangira gukorwa, hafunzwe inganda hafi 150 n’ubwoko bw’inzoga zikorerwa hanze y’u Rwanda zirenga 50 zikurwa ku isoko.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu barenga 50 bishwe n’inzoga z’inkorano mu gihe 100 bahumye, naho ibihumbi 11 bo babaswe n’inzoga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!