IGIHE

Urubyiruko rwagize uruhare rugaragara mu bimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize

0 19-06-2014 - saa 08:58, Shaba

Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro “Rwanda Young Generation Forum“ rurishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize Abanyarwanda bibohoye.
Iryo huriro ry’urubyiruko rigizwe n’abikorera ku giti cyabo, urubyiruko rukora imirimo inyuranye mu nzego za leta n’izigenga, urwo muri diaspora, abahagarariye bagenzi babo bo mu mashuri ya kaminuza.
Mu kiganiro cyabereye muri Hotel Umubano I Kigali, tariki ya 17 Kamena 2014, bavuze ko ibimaze kugerwaho mu mu Rwanda mu myaka 20 ishize urubyiruko rwabigizemo (…)

Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro “Rwanda Young Generation Forum“ rurishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize Abanyarwanda bibohoye.

Iryo huriro ry’urubyiruko rigizwe n’abikorera ku giti cyabo, urubyiruko rukora imirimo inyuranye mu nzego za leta n’izigenga, urwo muri diaspora, abahagarariye bagenzi babo bo mu mashuri ya kaminuza.

Mu kiganiro cyabereye muri Hotel Umubano I Kigali, tariki ya 17 Kamena 2014, bavuze ko ibimaze kugerwaho mu mu Rwanda mu myaka 20 ishize urubyiruko rwabigizemo uruhare.

Kagabo Jacques, Umuyobozi wa Rwanda Young Generation Forum avuga ko urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse ruhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo.

Yagize ati “Urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu kubohora Igihugu cyacu, nitwe mbaraga z’igihugu kandi nitwe bayobozi b’ejo hazaza, dukwiye gukora cyane kandi tugaharanira kwishakamo ibisubizo kugira ngo ibyo tumaze kugeraho hatagira ikibisubiza inyuma, duharanire kujya imbere”.

Bwankarikane Alex umwe mu banyamuryango b’ihuriro “Rwanda Young Generation” yavuze ko yishimira ibimaze kugerwaho, ariko ngo urubyiruko rukwiye gukomeza guhindura imyumvire.

Ati ”Twishimira cyane iyi gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi bibiri buri mwaka, ariko kandi urubyiruko rukwiye gukura amaboko mu mufuka rugakora, ntirutegereze ko hari ugomba kurutekerereza icyo rukwiye gukora, ahubwo rugafata iya mbere mu gutekereza no kwishakamo ibisubizo”.

Ngarambe Jean Paul umuyobozi wungirije wa “Action for change initiative”, umuryango w’abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, avuga ko urubyiruko rurangije kaminuza rukwiye guhindura imyumvire.

Ati ”Urubyiruko rurangije kaminuza rukwiye kumva ko rudakwiye gutegereza gukoreshwa ahubwo rukwiye kugira uruhare mu guhanga imirimo, rugatanga akazi kuri bagenzi barwo”.

Akomeza avuga ko amashuri y’imyuga leta yashyizeho yatumye urubyuruko rureba kure mu rwego rwo kwihangira umurimo no guhangira akazi urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga.

Ihuriro ry’urubyiruko “Rwanda Young Generation Forum” rikora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere Abanyarwanda, birimo gufasha abatishoboye, gukora umuganda, gutanga ibitekerezo n’ibindi bitandukanye biganisha ku iterambere ry’Igihugu.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza