IGIHE

Urubyiruko rw’i Gisagara rwihaye umukoro nyuma yo gusura ahabumbatiye amateka y’u Rwanda

0 7-04-2024 - saa 22:11, Theodomire Munyengabe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara, rwagaragaje ko rwungutse ubumenyi bushya ndetse n’imbaragaza zisumbuye zo kubaka u Rwanda no guharanira ko ibyabaye mu myaka 30 ishize bitazasubira ukundi.

Ni ibyemezo uru rubyiruko rwafashe nyuma y’uko rwari rumaze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Uru rubyiruko rweretswe uburyo urwo banganaga rwakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu 1994, ariko runerekwa ko hari urundi rwemeye gushyira ubuzima bwarwo mu kaga rugahagarika Jenoside, igihugu kikabohorwa ingoyi y’amacakubiri yari yarimakajwe imyaka myinshi.

Umwe mu bari muri uru rugendoshuri wo mu Murenge wa Nyanza witwa Uwiragiye Floride yerekanye ko ayo mateka basobanuriwe yamuhaye umukoro wo gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa cyane ko na bo bari mu myaka nk’iyo abo babohoye u Rwanda barimo.

Ni umukoro ujyanye no kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, ibyo byose bakabikora badategereje ibihembo runaka.

Uwiragiye ati “Hari urubyiruko rwitangiye igihugu kandi rubikora nta gihembo kubera urukundo bari bagifitiye. Ibi binyeretse ko nanjye ngomba kugera ikirenge mu cyabo, kuko iterambere twese duharanira rizagerwaho urubyiruko dufashe iya mbere.”

Ni ibitekerezo ahuza n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Nkotanyi Emmanuel, wavuze ko gusura ibice bigaragaza amateka nk’ayo babonye byabunguye ubumenyi buzabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ni ubumenyi ku mateka yaranze igihugu, aho bamenye uburyo Jenoside yateguwe, ikananshyirwa mu bikorwa urubyiruko ari rwo ruri ku ruhembe rw’imbere, icyakora akavuga ko icyiza bagomba no kwigana ari uko ari n’urubyiruko rwayihagaritse.

Uyu muhuzabikorwa yavuze ko urwo ruzinduko rwabafashije no kumenya uburyo bwo kwitwara mu gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ni ngombwa ko urubyiruko dusura ahantu nk’aha, na cyane ko uru rugendo twaruhaye insanganyamatsiko ihamagararira urubyiruko kumenya amateka, no kugira uruhare mu Cyerekezo 2050.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga, Jerome, yavuze ko mu baturage bagize akarere ayoboye urubyiruko rwihariye umubare munini, bityo ko gusobanurirwa amateka y’igihugu bibafasha kurushaho kwitegura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, ni na yo mpamvu ari gombwa rero ko bagomba gutegurwa kugira ngo u Rwanda rw’ejo ruzabe rufite abayobozi n’abaturage barubereye.”

Uru rubyiruko rwasabye ubuyobozi bwarwo ko iyi gahunda yo gusura ahabumbatiye amateka y’u Rwanda bwakora ku buryo yaba ngarukamwaka, kugira ngo urubyiruko rwose ruzagire amahirwe yo kumenya aya mateka.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwihaye umukoro wo gukomeza kubaka igihugu ruhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza