IGIHE

Urubyiruko 2500 rugiye kwigishwa ikoranabuhanga binyuze muri gahunda ya AmaliTech

0 23-09-2026 - saa 19:44, IGIHE

Ikigo giteza imbere iby’ikoranabuhanga, AmaliTech, cyatangaje ko gikomeje kwagura ibikorwa byacyo bigamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga mu Rwanda, cyibanda ku guhugura abarimu, gufasha urubyiruko kumenya ikoranabuhanga no kongera uruhare rw’abagore muri uru rwego, aho biteganyijwe ko izo gahunda zizagera ku rubyiruko 2500.

Ni ibikubiye muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage (CSR), binyuze mu gufasha guhindura imyigire mu mashuri 25 yo mu turere dutanu tw’u Rwanda ari two Muhanga, Nyarugenge, Gasabo, Musanze na Huye.

Binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), AmaliTech yashyizeho gahunda yo guhugura abarimu mu bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga cyane cyane mu mashuri, aho abarimu 23 bahawe ubumenyi bwabafasha gukoresha ikoranabuhanga mu masomo no gufasha abanyeshuri kurimenya.

Aba barimu bahuguwe basabwe gusangiza ibyo bize n’abandi barimu mu mashuri yabo, binyuze mu kwigisha ibijyanye na coding ndetse no gufasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bufite intego. Iyi gahunda biteganyijwe ko izagera ku banyeshuri 2.500 mu myaka itatu.

Umwarimu Dusengimana David witabiriye iyi gahunda yavuze ko mbere gukoresha ikoranabuhanga mu ishuri byamuteraga ubwoba, ariko ubu ariryo akoresha mu kwigisha no gufasha abanyeshuri kuyibyaza umusaruro.

Uretse abarimu, AmaliTech yanashyizeho gahunda ya Coding for Kids (C4K) igamije gufasha abana kumenya gukora porogaramu zakwifashishwa mu guhanga ibishya no gukemura ibibazo.

Iyi gahunda ubusanzwe yatangiriye muri Ghana igakomereza mu Rwanda imaze kugera ku banyeshuri 600, aho ibafasha kwiga amasomo y’ibanze ya porogaramu nka Scratch na HTML/CSS n’izindi.

Mu marushanwa aherutse kubera muri SOS Kigali, abanyeshuri bitabiriye iyi gahunda bagaragaje ubuhanga bamaze kugira mu bijyanye n’ikoranabuhanga binyuze mu mishinga itandukanye bakoze.

AmaliTech kandi yiyemeje kuzamura umubare w’abagore mu by’ikoranabuhanga aho yateguye amahugurwa y’abagore ku bijyanye na coding (Women’s Coding Bootcamp), yitabiriwe n’abagore 20. Bahuguwe ku masomo atandukanye y’ikoranabuhanga ndetse bahabwa ubumenyi bw’ibanze bwo gukora imbuga n’amaporogaramu hakoreshejwe HTML, CSS na JavaScript.

Ituze Joella Liza, witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yigiye byinshi muri aya mahugurwa kandi na we ubu yumva hari icyo yakora.

Ati “Nigiye byinshi ku bagore batwigishije bo muri AmaliTech. Byanyeretse ko nanjye nshobora kugira ikoranabuhanga umwuga wanjye.”

AmaliTech ifite intego yo guhugura abagore barenga 200 ku bumenyi bw’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2027, mu rwego rwo kongera uruhare rwabo mu isoko ry’imirimo y’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Iyi sosiyete yagaragaje ko intego yayo ari ugutanga serivisi z’ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu guhugura no kubakira ubushobozi impano z’abakiri bato mu gihugu.

Yagaragaje ko binyuze mu guhugura abarimu, gufasha abana kumenya ikoranabuhanga no kongerera abagore ubushobozi, bizubaka urwego rw’ikoranabuhanga rukomeye mu Rwanda.

Abagore bigishijwe ubumenyi mu ikoranabuhanga ku buryo bashobora guhanga ibishya
Iyi gahunda izagera ku rubyiruko 2500
Bigishwa coding ku buryo bashobora gukora porogaramu za mudasobwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza