IGIHE

UR yungutse laboratwari ya AI ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

0 15-09-2026 - saa 21:52, Léonidas Muhire

Umushinga TELLS wahaye Kaminuza y’u Rwanda (UR) laboratwari ya miliyoni 30 Frw irimo imashini ziri ku rwego rwo kwifashishwa n’abiga ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) no kuzikoreraho ubushakashatsi.

Ni laboratwari yabubatse muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) iri i Kigali.

Ni kimwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’umushinga ugamije guteza imbere uburezi bwo mu mashuri makuru na kaminuza no kwiga bihoraho hagamijwe iterambere rirambye (TELLS: Transformative Higher Education and Lifelong Learning for Sustainable Growth).

Uyu mushinga uhurije hamwe UR, Kaminuza ya Makerere muri Uganda, iya Jimmaa muri Ethiopia n’iya Agder muri Norvège kuva mu 2021-2026 ukaba waragenewe ingengo y’imari y’agera kuri miliyoni 797 Frw zizarangirana n’Ukuboza uyu mwaka.

Ibikorwa byawo byibanze cyane ku kongera ikoranabuhanga mu burezi nko kuvugurura imyigishirize y’ikoranabuhanga muri Koleji y’Uburezi ya UR, kongerera ubushobozi abarimu, gukora ubushakashatsi, imishinga y’ikoranabuhanga, kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu burezi n’ibindi.

Ibyagezweho n’uyu mushinga, byavugiwe mu nama iganisha ku musozo wawo yabereye i Kigali kuva ku wa 15 Nzeri 2026. Ni inama ya gatanu kuri uyu mushinga ihuriramo abo muri izi kaminuza zose ukoreramo.

Umuyobozi wa TELLS muri UR, Dr. Nduwingoma Mathias yagaragaje ko wafashije iyi kaminuza kuzamura ikoranabuhanga mu burezi harimo laboratwari ya AI yahawe.

Yavuze ko iyi laboratwari irimo mudasobwa zifite umwihariko w’ubushobozi bwo kwakira porogaramu z’ubwenge buhangano.
Ni mudasobwa 10 zirimo umunani buri imwe muri zo ifite ubushobozi bw’ibizwi nka ‘hard disk’ ingana na ‘terabyte’ imwe mu gihe mudasobwa zisanzwe zidakunze kurenza ‘hard disk’ ya ‘gigabytes’ 500.

Harimo n’izindi ebyiri nini buri imwe ifite ‘hard disk’ ya ‘terabytes’ ebyiri n’ibindi zifite nka ‘Graphic Processing Unit’ aho kuba ‘Central Processing Unit’ izindi mudasobwa zisanzwe zigira.

Ibi biziha ubushobozi bwo gukorerwaho imishinga ya AI ku buryo abanyeshuri bahava bayifiteho ubumenyingiro.

Ati “Izi mudasobwa iyo zikoresha ibijyanye na AI ziba zikeneye umwanya munini n’ubushobozi kuko ziba ziri gukora ibintu byinshi. Ubu zifasha abanyeshuri bari kwigira impamyabumenyi za ‘PhD’ ariko n’abanyeshuri biga ibijyanye na ‘Engineering’ by’umwihariko ibijyanye na AI bagiye kuzikoresha muri uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira.”

Iyi laboratwari yitezweho kunganira abanyeshuri ba UR batabashaga kubona mudasobwa zifite ubwo bushobozi mu gukora ku mishinga yabo ya AI mu ngiro ku buryo bazajya bajya ku isoko ry’umurimo bashobora guhanga ibishya.

Ibindi uyu mushinga wafashije kugeraho muri UR harimo kwishyurira ishuri abanyeshuri 10 harimo babiri bo ku rwego rwa ‘PhD’ n’abandi umunani b’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ikoranabuhanga mu burezi.

Umushinga kandi wafashije UR gutangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ikoranabuhanga mu burezi kuri ubu ari kwigwa n’abanyeshuri 41, ndetse ugiye guhugura abarimu 60 bo mashuri yisumbuye ubongerere ubushobozi.

TELLS kandi yafashije UR by’umwihariko Koleji y’Uburezi gusubiramo integanyanyigisho z’amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi kuri Mudasobwa mu Burezi ndetse inafasha iyi kaminuza gushyiraho gahunda igenga itangwa ry’imbabumenyi z’amasomo y’igihe gito n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Nsanganwimana Florien yasabye abarimu, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu burezi gutekereza cyane ku hazaza habwo hibandwa ku ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano.

Yagize ati “Ese ni gute twahindura uburezi bugakomeza kuba ingirakamaro, budaheza kandi bwibanda ku byo abantu bakeneye muri iyi Isi iri kurangwa n’impinduka nyinshi z’ikoranabuhanga harimo n’iry’Ubwenge buhangano.”?

Yongeyeho ko ariko muri uyu mujyo, TELLS isize koleji ayobora iteye intambwe yo kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi.

Ati “Nka kaminuza by’umwihariko mu burezi uyu mushinga wadufashije kubaka ubushobozi n’icyizere cy’uko hari ibyo dushobora gukora dufatanyije n’abandi.”

Umuyobozi wa TELLS muri UR, Dr. Nduwingoma Mathias yagaragaje ko wafashije iyi kaminuza kuzamura ikoranabuhanga mu burezi harimo laboratwari ya AI yahawe ya miliyoni 30 Frw
Umuyobozi Mukuru wa Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Nsanganwimana Florien yasabye abarimu, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu burezi gutekereza cyane ku hazaza habwo hibandwa ku ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano
Umuhuzabikorwa wa TELLS, Prof. Isabwe Maurice (uwambaye amadarubindi) yashimiwe ko yitabiriye inama y'uyu mushinga
Haganiriwe ku ikoranabuhanga mu burezi
Abitabiriye inama ya gatanu ku mushinga TELLS baturuka mu bihugu bine
Dr. Habimana Olivier ukuriye ishami ry'ikoranabuhanga n'ubushakashati mu nama y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yari ahagarariye uru rwego mu nama ku mushinga TELLS
Dr. Jessica Norah Aguti waigisha muri Kaminuza ya Makerereari mu bitabiriye inama ku mushinga TELLS yabareye i Kigali
Iyi laboratwari irimo mudasobwa zifite ubushobozi bwo gukorerwaho ibijyanye na AI
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza