U Rwanda rukomeje gutera imbere mu bijyanye na internet yihuta aho ubu ari igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.
Mu mwaka ushize mu Rwanda hatangijwe internet ya 5G ndetse mu mpera za Nyakanga 2026 yatangaje gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefone igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rigezweho rizatanga internet yihuta, ihamye kandi igere ku Banyarwanda benshi.
Kopa Telecom ni ki mwe mu bigo biri gufasha u Rwanda mu gutera iyi ntambwe iruganisha ku iterambere no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ni ikigo gitanga serivisi za internet, cyatangiye ibikorwa byayo mu 2022, nyuma yo guhuza ibigo bibiri byari bisanzwe bitanga serivisi za internet mu Rwanda, ari byo Popconn na Truconnect.
Ibyo bigo byombi byari bizwi cyane mu gutanga internet yihariye (Dedicated Fiber Internet) ku bigo, ibiro n’imiryango ikenera internet yizewe kandi ifite umuvuduko uhoraho.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi wa Kopa Telecom Umurutase Chamilla yabwiye IGIHE, ko bibanda cyane ku gutanga internet yihariye (Dedicated Fiber Optic Internet) ku bigo, ibiro, amashuri, amahoteli, ibigo by’imari n’indi miryango ikenera internet yihuta, ihoraho kandi yizewe.
Ati “Isoko rya internet mu Rwanda riragenda ryaguka kandi ririmo ibigo byinshi. Icyakora, Kopa Telecom yihariye mu gutanga internet yizewe ku bakiliya bakeneye umuvuduko uhoraho ndetse n’ubufasha bwihariye.”
Umurutase yavuze ko abakiliya babo bahabwa ubufasha bwa tekiniki bwihuse kandi bukorwa n’abakozi babihuguriwe, ko internet batanga yubatswe ku buryo idacika biturutse ku miyoboro y’inyongera (backup connectivity) ishobora guhita yifashishwa igihe habaye ikibazo.
Iki kigo kandi gifite ubufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeye barimo KTRN, butuma babasha kubona ubushobozi buhagije bwo gutanga internet yizewe ku bakiliya babo.
Ati “Abakiliya bakomeje kutugaragariza icyizere kubera ubwiza bwa serivisi, ubufasha bahabwa ndetse n’imikoranire myiza hagati yabo na Kopa Telecom.”
Kopa Telecom ifite abakiliya bo mu nzego zitandukanye zirimo amashuri makuru, amahoteli, ibigo by’imari, imiryango mpuzamahanga, ibigo bya Leta n’iby’abikorera.
Serivisi zayo zibasha kugera hafi mu gihugu hose, ku kigero cya 99.8%, harimo n’ibice bya kure ndetse n’ibyegereye imipaka y’u Rwanda.
Umurutase yavuze ko Kopa Telecom itandukanye n’izindi sosiyete zitanga internet mu buryo burandukanye binyuze mu buryo bwo gukoresha uburyo bwa ‘Dedicated Fiber Internet’ idakoresha splitters, bituma umuvuduko w’umukiliya ntugabanwe n’uw’abandi.
Ati “Dutanga backup internet ku buntu igihe habaye ikibazo ku murongo mugari (fiber), ku buryo ibikorwa by’umukiliya bidahagarara. Dushyira imbere umutekano w’amakuru n’ibanga ry’abakiliya bacu. Dufite ikipe ya tekiniki iboneka amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi mu cyumweru kugira ngo ikemure ibibazo by’abakiriya igihe cyose bibaye.”
Ibiciro bya Kopa Telecom bitegurwa hashingiwe ku byo umukiliya akeneye, kandi bihura n’ubwiza bwa serivisi iki kigo gitanga.
Kopa Telecom ifite amapaki atandukanye akwiriye ibigo binini bikenera internet y’umuvuduko mwinshi, ibigo biciriritse ndetse n’abandi bakenera internet yizewe ku giciro kiboroheye, kikagaragaza ko intego ari ugutanga serivisi ihuza ubuziranenge, umuvuduko n’igiciro cyiza.
Umurutase ati “Intego ya Kopa Telecom ni ugukomeza kwagura ibikorwa byayo no kugeza internet yizewe ku bakiliya benshi kurushaho mu gihugu hose. Turifuza gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho, kongera ubushobozi bw’imiyoboro yacu no gukomeza gutanga serivisi zinoze zituma abakiliya bacu bakora ibikorwa byabo badafite impungenge z’ihungabana rya internet.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!