IGIHE

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali yacyeje iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

0 12-04-2019 - saa 13:41, Akayezu Jean de Dieu

Ni kenshi abanyamahanga n’abanyarwanda baheruka mu Rwanda mu myaka yo hambere, bahagera bagatungurwa n’uko rwiyubatse mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni ihagaritswe.

Si bo gusa kuko buri wese iyo yibutse uko igihugu cyari cyasenyutse akabigereranya n’aho kigeze mu iterambere, birenga imitekerereze igisubizo kikaba imiyoborere myiza yimakaza iterambere rya bose, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Abraham Waithima, ukomoka muri Kenya avuga ko yageze mu Rwanda umwaka ushize ariko uretse we n’undi muntu wese byamugora aramutse ageze i Kigali bakamubwira ko igihugu abona cyanyuze mu mahano ameze nka Jenoside.

Yatanze ubuhamya ku kwiyubaka k’u Rwanda ubwo yari mu biganiro byahuje abashinze iyi kaminuza, abayobozi ndetse n’abakozi bayo mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof. Abraham yavuze ko umwaka ushize aribwo bwa mbere yageze mu Rwanda, aho yumvaga amateka yaranze iki gihugu mu binyamakuru ariko nyuma yaje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yibonera ibyabaye mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko nk’umuntu utari azi amateka y’iki gihugu ashobora kugera i Kigali, ntabashe kwemera ko Jenoside yabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Bamwe muri twe bashobora kuba batazi ibyabaye kuri iki gihugu, nkatwe tw’abanyamahanga iyo umuntu aje hano i Kigali akumva ibyabaye kuri iki gihugu yareba uburyo igihugu kimeze, iterambere kigezeho […] byakugora kubyumva.”

Yakomeje agira ati “Igihugu gifite umutekano, abaturage bunze ubumwe, njya ndeba uburyo nkora imyitozo ngororamubiri mu masaha y’umugoroba, nta muntu ushobora kumpagarika. Ibi ntabwo nabikora muri Kenya, ariko iki gihugu ni igihugu kirabagirana ku buryo utakeka ko cyanyuze muri aya marorerwa.”

Yakomeje atanga urugero rw’uko mu minsi ishize abayobozi mu gihugu cyabo baje mu Rwanda kwigira ku iterambere by’umwihariko iry’Umujyi wa Kigali, ibi byose bikaba bigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera ku buryo n’amahanga aza kukigiraho.

Prof. Abraham yavuze ko iterambere igihugu kigezeho mu bikorwa remezo no kunga ubumwe nk’umunyamahanga agomba gutanga umusanzu kugira ngo asigasire iri terambere.

Umuyobozi w’Inama y’Abashinze Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano kandi abarokotse Jenoside banyuze mu bihe bikomeye ariko biturutse ku buyobozi bwiza babashije kubabarira ababahemukiye ndetse bafatanya na bo kwiyubakira igihugu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert yavuze ko nk’uko insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka” bisobanuye ko abanyarwanda batagomba kwibagirwa amateka yabo ariko nanone ntibaheranwe n’amateka.

Yavuze ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze hatandukanye ariko icyo byasabye ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuziririza amacakubiri n’ivangura ryari ryarabaye akarande bukimakaza ubumwe bw’abanyarwanda kandi abunze ubumwe nta kibananira.

Yakomeje agira ati “Abazi u Rwanda mbere n’abaruzi uyu munsi uzabona ko bitandukanye, nta gishya cyabaye, uretse ugucamo abanyarwanda ibice, ubu rero ikiriho ni iki, ni ukunga abaturage, bakumva ko kubaka igihugu bagomba kubifatanya ntawe usigajwe inyuma n’uko yavutse.”

“Ikindi niba Twibuka Twiyubaka, nta kizatubuza kugera ku cyo twifuza.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere muri iyi kaminuza, Ndamage Paul Jules, yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka yaranze u Rwanda avuga uburyo abanyarwanda bahoze bunze ubumwe nyuma bakaza gucibwamo ibice n’abakoloni bazanye amoko yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba Kaminuza ya Kigali basabwe kunga ubumwe
Abakozi ba Kaminuza ya Kigali bitabiriye ibi biganiro byo #Kwibuka25
Abashinze Kaminuza ya Kigali bifatanyije n'abayobozi ndetse n'abakozi bayo mu biganiro bigamije kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Banahawe ikiganiro cyagarutse ku ngaruka z'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda
Ndamage Paul Jules yavuze ko abanyarwanda bahoze bunze ubumwe ariko baza gucibwamo ibice n'abakoloni
Prof. Abraham Waithima uyobora Kaminuza ya Kigali akomoka muri Kenya
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kaminuza ya Kigali, Mazimpaka Eligous
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert yavuze ko niba abanyarwanda bibuka biyubaka ntacyo batageraho
Umuyobozi w'Inama y'Abashinze Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko kunga ubumwe aribyo bigejeje u Rwanda ku iterambere rirangaza amahanga
Umwarimu akaba n'umuyobozi ushinzwe kugenzura ireme ry'imyigishirize muri Kaminuza ya Kigali, Dr Bernard Mulonga nawe wo muri Kenya yasabye abo bakorana kugira ubumwe nk'ubwaranze u Rwanda nyuma ya Jenoside
Umwarimu muri iyi kaminuza, James Kiwanuka Wasajja wo muri Uganda yavuze ko ibisubizo bya Afurika bigomba gushakwa n'Abanyafurika ubwabo

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza