IGIHE

Umuyobozi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwaka ruswa ayita “icya cumi” yafunzwe

0 13-09-2026 - saa 10:05, Nsanzimana Erneste

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza, mu Karere ka Karongi, Habimana Protogène afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ayita “icya cumi”.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’aho nta myaka ibiri irashira Akarere kamusubije mu kazi. Ni nyuma y’aho akarere kari kamwirukanye mu bakozi ba Leta burundu, akakarega mu nkiko ko kamwirukanye binyuranyije n’amategeko akagatsinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko Habimana akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa.

Ati “Muri gahunda yo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga, [Habimana] Protogène akekwaho kuba yaragiye yaka abayobozi b’ibigo by’amashuri ruswa, aho yavugaga ngo bamuhe icya cumi azabahe abanyeshuri”.

Gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga y’igihe gito, ni agashami ka gahunda ngari yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (graduation strategy).

Uturere ni two dutoranya urubyiruko ruzajya kwiga imyuga, rukarwoherereza amashuri ya Tekinike Imyunga n’Ubumenyi Ngiro, hanyuma urwo rubyiruko rukiga rwishyurirwa n’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), hagamije ko rufasha imiryango ruturukamo kwivana mu bukene.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyuga ryo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Habimana yaba yarandikiye amusaba ko yamuha icya cumi ku mafaranga LODA yamwishyuye, hanyuma uwo muyobozi w’ishuri yakwanga kuyamuha bigatuma Habimana atamwoherereza urubyiruko rwo kwiga imyuga y’igihe gito.

Meya Muzungu yabwiye IGIHE ko Habimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu Karere ka Karongi mu gihe agikorwaho iperereza ngo hamenyekane niba nta bandi bayobozi b’ibigo by’amashuri uyu muyobozi yaba yaratse ruswa.

Itegeko rigena ko umuntu wese uhamijwe icyaha cya ruswa akatirwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itanu kugeza kuri irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke.

Umuyobozi mu Karere ka Karongi ukekwaho aka ruswa ayita “icyacumi” yafunzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza