Mu gihe mu Karere ka Nyamasheke abarenga 15.000 bajuriye basaba kugabanyirizwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hari umuturage wo muri aka karere wasabye ubuyobozi ko bwamukura mu cyiciro cy’abatanga umusanzu wa 8.000 Frw bukamushyira mu cyiciro cy’abatanga umusanzu wa 20.000 Frw kubera ko ubu bwisungane bwigeze gutabara ubuzima bwe.
Mu ntangiriro za 2026, Leta yazamuye umusanzu wa mituweli ushyirwa hagati ya 4.000 Frw na 20.000 Frw mu gihe mbere uwishyura menshi yatangaga 7.000 Frw. Iri zamuka ryatewe n’uko serivisi zishyurirwa kuri mituweli zongerewe. Gusa byatumye hari abajurira umusanzu basabwe kwishyura.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho, Mukankusi Athanasie yavuze ko mu barenga 15.000 bajuririye harimo umwe wasabye kuzamurirwa umusanzu.
Ati “Ni umuturage wo mu Murenge wa Nyabitekeri watubwiye ko yashyizwe kuri 8.000Frw yisabira kujya mu cyiciro gikwiranye nawe cy’ibihumbi 20 Frw.”
Indemarugamba Théophile wo mu Murenge wa Nyabitekeri, ufite umuryango w’abantu batandatu yabwiye IGIHE ko icyatumye asaba kuzamurirwa umusanzu wa mituweli ari uko ubu bwisungane bwatabaye ubuzima bwe.
Ati “Bari banshyize mu cyiciro cya kane gitanga 8.000 Frw. Impamvu najuriye nsaba gushyirwa mu cyiciro gitanga 20.000 Frw ni umumaro mituweli yangiriye. Hari abandi bantu badafite uko bagira, nasanze ngomba kubafasha nkabatera inkunga bituma njurira”.
Uyu mugabo utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, akorera mu isambu aherutse kugura avuga ko mu myaka itandatu ishize yari umukene, mu bo Leta itangira ubwisungane mu kwivuza.
Muri iyo myaka yarwaye imitsi ahera mu nzu, ariko kubera ko Leta yari yaramutangiye mituweli, yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Mukoma, bamwohereza, ku Bitaro bya Bushenge, bimwohereza ku Bitaro bya Kibogora nabyo bimwohereza ku Bitaro bya Butare, nabyo bimwohereza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, asubira mu rugo kuko ubushobozi bwari bumaze kumushirana.
Ati “Muri icyo gihe hari abazungu baje kuvurira ku Bitaro bya Kibogora, njyayo baramvura ubu narakize. Kubera mituweli nishyuye ibihumbi 20 Frw ariko nkurikije serivisi bampaye nabonaga ngombwa kwishyura nk’ibihumbi 500 Frw bituma ndushaho kubona akamaro ka mituweli”.
Icyo gihe nibwo yafashe umwazo wo gushaka umuntu umuragiza inka bagirana amasezerano ko iya mbere izabyara izaba iye, iya kabiri ikaba iya nyirinka.
Indemyarugamba wari ufite agasambu gato avuga ko yagize amahirwe bwa mbere abyaza inyana, imaze gukura amenya ko hari isambu ya miliyoni 1,3 Frw iri ku isoko agurisha iyo nyana bamuha ibihumbi 900Frw, ajya no mu itsinda bamuguriza ibihumbi 400 Frw agura iyo sambu, ari nayo yamukuye mu bukene ku buryo yumva akwiye kwishyurira umuryango we mituweli ya 120.000 kugira ngo agire abatishoboye avuza.
Kugeza ubu 73,1% by’abaturage b’i Nyamasheke bamaze kwishyura umusanzu wa mutuweli y’umwaka wa 2026/27. Ibi bishyira aka karere ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’igihugu no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!